Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

 Imvura nyinshi yaguye mu ijoro nryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023, yatwaye ubuzima bw’umugore n’abana be babiri, umugabo nawe ajyanwa mu Bitaro.

UMUSEKE wamenye amakuru ko iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu Mudugudu wa Kanyinya,Akagari ka Ruhango,Umurenge wa Gisozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhango, NYIRISHEMA Marcel,yemereye UMUSEKE ko iyi mvura yasenye inzu ebyiri,igatwara ubuzima bw’umugore n’abana be babiri.

Ati”Imvura yatangiye kugwa ejo saa moya n’igice,hanyuma icyo kiza cyo cyabaye saa mbili n’igice(20H30min), abaturage bari aho bahita batangira gutabara, bataburura,umugabo avamo ari muzima, abandi bo bahita bahasiga ubuzima.”

Gitifu Nyirishema avuga ko umugabo yahise akorerwa ubutabazi bw’ibanze, akajayanwa mu Bitaro bya Kibagabaga kwitabwaho n’abaganga.

Yongeraho ko ubwo imvura yagwaga abantu bari bakiri mu nzu, izindi zirasenyuka.

Gitifu Nyirishema ati “Ni kwa kundi wubaka inzu, ariko ukagira n’indi nzu yubatse mu gipangu(anexe), n’indi nzu yagwiriye iyo yo mu gikari.Iyo yasenyutse, igwira  abo bantu.”

Uyu muyobozi avuga ko bari hakozwe ibarura ku bantu bagomba kwimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubwo twakoraga inkuru, ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwari mu gikorwa cyo gushishikariza abaturage kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW