Kigali: Umubikira wari umaze imyaka 63 yiyeguriye Imana yapfuye

Umwe mu bamaze imyaka myinshi mu bubikira mu Rwanda, yitabye Imana afite imyaka 97,aho yari amaze imyaka 63 abaye umubikira.

Ni Mama Fancisco Yozefu wari umubikira wo mu muryango w’Abasomusiyo akaba yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023.

Uyu mubikira wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yabaga muri Paruwasi ya Kabuye Arikidiyoseze ya Kigali.

Umuryango w’Abasomusiyo watangaje ko washenguwe n’urupfu rwa Mama Francisco Yozefu kandi ko bazamwibuka iteka.

Wagize uti “Nyagasani yakire mu bwami bwe umubyeyi n’umuvandimwe wacu dukunda Mama Francisco Yozefu.”

Umuryango w’Abasomusiyo wongeyeho ko uzahora wibuka ineza ye n’inseko yabasusurutsaga.

Uti “Abamalayika n’abandi Basomusiyo bageze mu ijuru bakwakire.”

Umwe mu babikira babanye igihe kirekire yavuze ko yitabye Imana kubera izabukuru akaba atarakibasha kumva.

Yagize ati “Wamuvugishaga akagusekera, akakugaragariza umutima mwiza yahoranye kuva cyera.”

- Advertisement -

Ingabire y’ibyishimo no gukunda abantu byamurangaga byatumye ababikira bagenzi be bamwita akazina ka “Mama Yo”, akaba yararangwaga no gutuza, gusenga cyane no gusoma ibitabo.

Mama Francisco Yozefu yatangiriye umuhamagaro wo kwiyegurira Imana mu muryango w’Abareremana utarabashije gukomeza maze yinjira mu muryango w’Abasomusiyo.

Avuka muri Paruwasi ya Mibilizi muri Diyoseze ya Cyangugu, yitabye Imana Imana afite imyaka 97, irimo 63 yari amaze akoze amasezerano yokwiyegurira Imana.

Biteganyijwe ko Mama Francisco Yozefu ashyingurwa kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 mu muhango ubanzirizwa n’igitambo cya Misa yo kumusezera, iturwa saa yine muri Paruwasi ya Kabuye.

Umubikiri Mama Francisco Yozefu yitabye Imana

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW