Kigali: Yataye umwana ku rusengero

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uyu mwana watawe ku rusengero, ababyeyi be barasabwa kuza kumutora

Umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali aherutse kujya mu materaniro acunga Abakirisitu bahugiye mu gusenga maze ahasiga umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu arigendera.

Ibi byabaye ku Cyumweru bibera ku Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda ( UPR), Umudugudu wa Kibagabaga.

Ubuyobozi bwa ririya torero buvuga ko uriya mubyeyi utarahise amenyekana ari gushakishwa ngo ajye kurera umwana we.

Pasiteri Nahimana Gervais, uyobora iryo torero i Kibagabaga yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko bazakoresha uko bashoboye mu gushakisha ababyeyi b’uwo mwana, kuko umwana agomba kugira umuryango n’ubundi burenganzira.

Yavuze ko niba ari umubyeyi wamutaye ku bushake ari akazi ke ko igihe azashakira azihana icyo cyaha ariko agomba gutera intambwe akigaragaza.

Yagize ati ” Ariko natinda bizatugora kumumuha, kuko uyu mwana ni uwacu twese, hari abatangiye kuvuga bati ‘mwakanyihereye, ariko si ugupfa kumutanga.”

Yavuze ko umubyeyi w’uyu mwana nakomeza kubura bazashaka aho yarererwa kugira ngo ahabwe ibigenerwa umwana wese uri mu muryango.

Mu gihe hagishakishwa uwaza agaragaza ko umwana ari uwe, ubu arimo kurerwa n’uwitwa Mutegarugori Clarisse ufite numero ya telefoni 0788616026.

Uyu mwana watawe ku rusengero, ababyeyi be barasabwa kuza kumutora

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW