Korali Christus Regnat yateguye igitaramo nyuma y’imyaka ine

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika

Nyuma y’imyaka ine, Korali Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika i Remera yateguye igitaramo cyayo bwite kigamije gufasha abantu kwinjira mu minsi mikuru bayobowe n’Imana.

Korali Christus Regnat yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’amahoro Regina Pacis i Remera.

Igitaramo yateguye cyiswe ” i Bweranganzo” kizaba cyubakiye ku gusingiza Imana, kurata u Rwanda no gusakaza urumuri rw’amahoro mu bantu.

Iki gitaramo kizaba ku wa 19 Ugushyingo 2023 kizabera muri Kigali Conference and Exhibiton Village [hahoze hitwa Camp Kigali].

Bizimana Jeremie, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiririmbire n’imyitwarire muri iyi Korali yabwiye UMUSEKE ko muri iki gitaramo bazaririmba n’indirimbo z’umuco Nyarwanda ndetse n’izo mu ndimi mpuzamahanga.

Yavuze ko izina ” i Bweranganzo” ryahawe iki gitaramo risobanura aho inganzo yarumbutse igasaguka ibigega.

Ati ” Ni ukuvuga ko i Bweranganzo ari ku gicumbi cy’inganzo n’abahanzi, birumvikana rero uzaza azasogongera ndetse anacurure kuri iyo nganzo.”

Muri iki gitaramo Korali Christus Regnat izaba irikumwe n’umuhanzi Josh Ishimwe ukunzwe n’ingeri nyinshi zirimo abato n’abakuru bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Bizimana avuga ko gutumira uyu muhanzi byatewe n’impamvu zirimo kuba aririmba indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika by’umwihariko akaba n’inshuti yabo.

- Advertisement -

Ati ” Aririmba indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiriziya Gatorika kandi zahimbwe n’abahanzi bo muri Kiriziya Gatorika, we icyo akora ni ukuzisubiramo mu buryo buziha kongera gukundwa bundi bushya bitewe n’uburyo azihuza na gakondo”

” Ni inshuti yacu cyane ngirango mwabonye ko natwe mu gitaramo cye aherutse gukora twagiye kumushyigikira ni muri uwo mujyo rero na we azaza kudushyigikira.”

Yongeraho ko abazitabira iki gitaramo bazumva inganzo y’umwimerere mu njyana zitandukanye zakunzwe zaba iz’iyi Korali, izakunzwe mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ati “Icyo dusaba abakunzi ba muzika muri rusange ni ukuzaza tugataramana, tukishima, tukabyina, tugasingiza Imana yo Mugenga wa byose .”
Amatike yo kwinjira mbere y’igitaramo, iya make yashyizwe ku bihumbi 5000 Frw, VIP ibihumbi 10 Frw, iyikurikira ibihumbi 25  Frw naho iya menshi y’ameza y’abantu 6 ikaba ibihumbi 150 Frw.
Ku bazagurira itike ku muryango ahasanzwe bazishyura 8,000Frw, VIP 15,000Frw, ikurikiyeho 25,000 Frw naho ameza y’abantu batandatu yishyurwe ibihumbi 150 y’u Rwanda.
Iyi Korali yaherukaga gukora igitaramo cyayo bwite ku wa 5 Ukwakira 2019. Icyo gihe bari batumiye Umufaransa w’umunyabigwi Jean Claude Gianadda.
Josh Ishimwe usanzwe ari inshuti ya Christus Regnat azaba yabukereye
Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika (Photo: Inyarwanda)

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW