M23 yirukanye FARDC yashatse gufata Kanyamahoro

Nyuma yo gushyira ibice byinshi mu biganza by’Ingabo zo mu Karere, EACRF, Umutwe wa M23 wagabweho igitero n’Ingabo za FARDC zashakaga kwigarurira isunzu ry’imisozi ya Kanyamahoro hafi y’i Kibumba.

Amakuru y’imirwano ikomeye i Kanyamahoro hafi y’i Kibumba yamenyekanye mu gitondo cya tariki 29 Nzeri 2023.

Ni igitero FARDC n’abo bafatanyije bagabye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ariko basubizwa inyuma n’umutwe wa M23 bivugwa ko uryamiye amajanja kuruta ikindi gihe cyose.

Umwe mu begereye umutwe wa M23 yatangaje ko “Benshi ba Katanyama bahunze berekeza i Goma.”

Iki gitero cya FARDC cyagabwe mu ruhererekane rw’ibimaze iminsi bigabwa na FARDC byo kwirukana M23 ku isunzu ry’imisozi ya Kanyamahoro hafite ibisobanuro byinshi mu mirwano ibera muri biriya bice.

Ingabo za Leta n’abo bafatanyije kandi bamaze iminsi bavuga ko bagomba gukora uko bashoboye bakirukana M23 ivugwa i Kibumba mu birometero bicye uvuye mu Mujyi wa Goma.

Ku wa 27 Nzeri 2023, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Col Kaiko Guillaume Ndjike, yavuze ko FARDC igomba guhashya umutwe wa M23 ntushinge ibirindiro hejuru ya Kanyamahoro.

Yemeje ko uyu mutwe ukomeje kwigarurira bundi bushya ibirindiro yari yaravuyemo ubwo yari itegereje ibiganiro na Guverinoma ya RD Congo.

Yavuze ko M23 yafashe uduce turimo Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba, na Burungu muri Teritwari ya Masisi.

- Advertisement -

Inyeshyamba za M23 kandi ngo zafashe umusozi wa Ruhunda, ahitwa Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

Lt Col Kaiko yavuze ko kuva Perezida Tshisekedi yashimangira ko atazaganira na M23, izi nyeshyamba ziteguye gukora ibidasanzwe.

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Nyiragongo avuga ko kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, FARDC, Mai Mai, FDRL Wazalendo n’indi mitwe biteguye guhangana na M23 ishinjwa gushaka kwerekeza i Goma.

FARDC na M23 byarwaniye Kanyamahoro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW