Madamu Jeannette Kagame yagaragaje inyungu ziri mu gufata neza ibidukikije

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye Abanyarwanda n’abandi bose muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije,  agaragza ko isi yahura n’akaga mu gihe byafatwa nabi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023,mu karere ka Musanze mu muhango wo guha amazina abana b’ingagi 23 ku nshuro ya 19.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yagaragaje ko abantu bakwiye kubungabunga ibidukikije kuko mu gihe bitakorwa isi yahura n’akaga.

Yagize ati “Ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima nkuko bikwiriye.Nk’abantu, mu mibereho yacu dukeneye ibidukikije, n’urusobe rw’ibinyabuzima ku buryo bw’umwihariko.Bityo rero dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ingagi zifite imyitwarire n’imibare bijya gusa n’iya muntu,asaba abantu  kubungabunga ubuzima bwazo.

Yagize ati “Ku ngagi,kwitegereza byonyine bigaragaza ko imyitwarire n’imibanire hagati yazo, bijya kwegera imibereho bya muntu.Hari byinshi tubona bijya gusa ku buzima bwacu nko kubaho mu muryango, buri muryango ukagira inshigano zo kumenya abawugize, kuwitaho no kuwurinda.Uretse ko ingagi zinagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu, rero nayo yaba impamvu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’ingagi.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere ,RDB,Clare Akamanzi, yibukije ko ubukerarugendo ko bufite uruhare runini mu iterambere ry’umuturage.

Ati”Ni mwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi,ubukerarugendo no kubungabunga pariki.”

Claire Akamanzi avuga ko kuri ubu ubukerarugendo bwifashe neza aho mu mezi atandatu ya mbere ya 2023,bwazamutseho 56% n’uruhare rwa 10% rwiyongere.

- Advertisement -

Ati “Tuzakomeza guharanira ko inyungu z’ubukerarugendo  zibageraho.”

Mu bise amazina abana b’ingagi harimo n’Abanyarwanda

Miss Queen Kalimpinya, wamenyekanye nk’umukobwa uzi gutwara imodoka mu marushanwa,  yahaye  izina umwana w’ingagi “Impundu” wo mu muryango wa Agashya,ibyarwa na nyina “Inyenyeri”.

Miss Queen Kalimpinya avuga ko mu guhitamo iri zina, yarihisemo mu rwego rwo kwerekana umunezero bakura mu muhango wo kwita izina.

Yongeraho ko ari umunezero ku babyeyi, asaba abitabiriye uyu muhango kuvuza impunda.

 Elvine Ineza wiga mu mashuri abanza,akaba afite imyaka 11, yise umwana wo mu muryango wa Sigasira, abyarwa na Ubuhamya. Uwo mwana w’umukobwa yamwise Nibagwire.”

Muri rusange kuva uyu muhango watangira hamaze guhabwa amazina abana b’ingagi 373.

Miss Queen Kalimpinya yise umwana w’ingagi ‘Impundu” mu rwego rwo kugaragaza umunezero uva mu kwita abana b’ingagi
Elvine Ineza wiga mu mashuri abanza, yise umwana wo mu muryango wa Sigasira, yamwise ‘Nibagwire”
Sol Campbell, wakiniye Arsenal FC na Three Lions; Larry Green, uri mu Nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation; Umuhoza Ineza Grace, afite Umuryango wihebeye kurengera ibidukikije; Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by’imideli; Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO n’abandi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW