Madamu Jeannette Kagame yahanuye abakunzi b’inzoga

Madamu Jeannette Kagame yasabye abantu kudatwarwa n’ibyo bamamaza mu nzoga asaba abanywi bazo gushishoza no guhitamo igikwiye.
Ni mu gihe hari raporo yakozwe n’urubuga rwa Business Insider Africa, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 8 mu bihugu binywa ibisindisha ku gipimo cyo hejuru hagendewe ku musaruro mbumbe w’igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hatabayeho kugenzura uburyo abantu bafata alukolo bishobora guteza akaga.
Ati “Amatangazo yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe nuko bafite ikirahure cy’ibisembuye mu ntoki zabo.”
Yavuze ko nubwo kunywa birenze urugero bishobora kuba byeze ku Isi ariko hagomba kuba amahitamo anyuranye n’uwo muco umaze gufata indi ntera.
Ati “Wikora ikosa, kubatwa ni icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho kubazwa uruhare rwabo, kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe ubasaba.”
Yasabye abakeneye ubufasha no kugirwa inama kwegera ababyize naho abakeneye uwabetega amatwi bafite umutima, ati “nyamuneka nimudusange”.

Ku bahakana ko ubusinzi atari ikibazo yabibukije ko hari umugani uvuga ko “Inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo”.

 

Yagaragaje ko alukolo igabanya ubushobozi bw’ubwonko bwa muntu, ikagabanya imisemburo imutera ingufu n’umunezero n’utuma atuza kandi akabona ibintu neza.

 

Yavuze kandi ko agahinda gakabije atari ko kaga ka nyuma inzoga iteza umuntu, ko ahubwo buri munsi hari ubuzima ihitana kandi ikica abantu urw’agashinyaguro buhoro buhoro buri munsi, kugeza umubiri unaniwe guhangana n’uburozi iba yawushyizemo.

 

Yasabye buri muntu kwisuzuma kandi ashyize mu gaciro, akareba inshuro anywa, ikiguzi bimutwara, aho anywera, igituma anywa, ibimubaho bibimutera, agahitamo uburyo buzima bwo kubikemura.

Madamu Jeannette Kagame yakanguriye abantu kutijandika mu kunywa inzoga

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -