Mbonyi yahembwe miliyoni 7 Frw mu birori byunamiwemo Past Theogene na Precious

Mu gutanga ibihembo bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ hafashwe umwanya wo kwibuka umuhanzikazi Giséle Precious ndetse na Past Théogene Niyonshuti wari uzwi nk’Inzahuke baherutse kwitaba Imana.
Ni ibihembo abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batsindiye muri Werurwe 2022 ariko ntibabihabwa.
Ibi byakozwe mbere y’uko hatangizwa icyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’.
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Gospel Stars Live’, Aristide Gahunzire mu birori byo gushyikiriza abatsindiye ibi bihembo yasabye imbabazi mu izina ry’abo bakorana, yizeza ko ibitaragenze neza babyigiyemo byinshi.
Yashimiye abahanzi ‘basize amavuta’ yo kwihangana kuko hari haciye iminsi bamwe basa nk’abakuyeyo amaso.
Ati “Dukeneye amaboko ya buri wese, muduhe ibitekerezo n’inyunganizi, duhari kugira ngo dukomeze gufasha abaramyi kwagura ibikorwa byabo.”
Yavuze ko iki ari igikorwa kibimburiye ibindi byose by’icyiciro cya kabiri biteguye gutangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Gahunzire yasobanuye ko mu cyiciro cya kabiri bazazenguruka igihugu kugira ngo abahanzi bakiri bato bahabwe amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye.
Muri ibi birori hagarutswe ku buzima n’imirimo myiza ya nyakwigendera Past Niyonshuti Theogene wapfuye azize impanuka y’imodoka.
Past Theogene yari azwi ku izina ry’inzahuke bitewe n’aho Imana yamukuye ndetse n’aho yari imugejeje.
Uwanyana Asia, umufasha wa nyakwigendera yahawe impano n’abategura ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yo kuzirikana ibikorwa byiza bya nyakwigendera.
Hibutswe kandi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana witabye Imana, ku wa 15 Nzeri 2022.
Herekanywe kandi umushinga wa nyakwigendera Giséle Precious yari afite mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ icyiciro cya mbere ndetse umuryango we uhabwa Impano.
Abashumba b’amatorero atandukanye basabwe gushyigikira abahanzi bo kuramya no guhimbaza kugira ngo babashe gutungwa n’impano Imana yabahaye.
Ibirori byasojwe no guhemba abahanzi bitwaye neza muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ season 1 yasojwe muri Werurwe 2022.
Abarimo umuraperi MD, Annet Murava wari kumwe n’umutware we uzwi nka Bishop Gafaranga bashimiwe umuhate bagize mu kwitabira iki gikorwa ku nshuro ya mbere.
Rata Jah NayChah wabaye umuhanzi mwiza ukizamuka yahawe ibihumbi 500 Frw yatsindiye.
Gisubizo Ministries babaye aba gatatu muri iri rushanwa bahembwe miliyoni Imwe y’u Rwanda.
Umuhanzikazi ubimazemo igihe kirekire Aline Gahongayire watsindiye umwanya wa kabiri muri iri rushanwa yahembwe miliyoni ebyiri z’u Rwanda.
Ni mu gihe Israel Mbonyi wabaye uwa mbere yahawe ibahasha ya miliyoni 7 Frw anahabwa igikombe n’icyemezo cy’ishimwe nk’uwegukanye ‘Rwanda Gospel Stars Live’ Season 1.
Biteganyijwe ko ‘Rwanda Gospel Stars Live’ season 2 izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha aho iri rushanwa rizagera mu Ntara zose z’Igihugu hashakishwa impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umufasha wa nyakwigendera Past Theogene yakira impano
Hazirikanwe imirimo ya nyakwigendera Gisele yagize akiri mu Isi
Nzizera Aimable wagize iyerekwa rya Rwanda Gospel Stars Live yavuze imitego yahuye nayo kugera ubwo yumva Isi yamuguyeho
Bishop Dr Masengo yasabye abahanzi ba Gospel kutiremereza
Umuraperi MD ari kumwe n’umufasha we, yashimiwe kuba yaritabiriye iri rushanwa
Gisubizo Ministries bahembwe miliyoni Imwe y’amafaranga y’u Rwanda
Bishop Gafaranga n’umufasha we Annet Murava bahawe ishimwe
Israel Mbonyi yahawe miliyoni 7 Frw yatsindiye muri Rwanda Gospel Live Stars season 1
Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yashyikirijwe ibihembo na Bishop Dr Masengo
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW