Mugisha Bonheur yabonye ikipe nshya

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yabonye ikipe nshya yitwa Avenir Sportif de La Marsa isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Tunisia avuye muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nibwo Mugisha Bonheur yagiye my ikipe ya Al Ahli Tripoli avuye muri APR FC yari yaragezemo avuye muri Mukura.

Icyo gihe Mugisha Bonheur yasinyiye ikipe arikumwe na Manzi Thierry usanzwe nawe akinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’amezi abiri Mugisha Bonheur yahise asinyira ikipe ya Avenir Sportif de La Marsa mu cyiciro cya mbere muri Tunisia, asangayo umutoza Abdessatar Ben Moussa wamutoje muri APR FC, nawe uheruka gutangazwa nk’umutoza mushya wa yo aho azungirizwa na Guy Bukasa watoje amakipe arimo Rayon Sports na Gasogi United.

Avenir Sportif de La Marsa iyi kipe yashinzwe mu 1939, ikaba yambara imyenda ifite ibara ry’umuhondo n’icyatsi, ikaba yakirira Imikino yayo yo mu rugo kuri Stade Abdelaziz Chtoui Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 6500.

Iyi kipe nubwo muri ibi bihe itari ku rwego rukomeye ariko mu myaka yakera yahoze ikomeye kuko ifite Ibikombe 5 byitirwa Perezida muri Tunisia ( President Cup) harimo icyo mu 1961, 1977, 1984, 1990 no mu 1994.

Iyi kipe muri 2007 yatwaye Igikombe cy’Igihugu, mu gihe ku ruhando Mpuzamahanga kure yageze Ari mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2005.

Guy Bukasa watoje mu Rwanda, yungirije Ben Moussa
Mugisha Bonheur agiye gutozwa n’uwahoze amutoza muri APR FC

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW