Ubuyobozi bw’umuryango wa Kiyovu Sports, bwatangaje ko ibikorwa bya Siporo byose byakuwe mu maboko ya Kiyovu Sports Company Limited.
Hashize iminsi humvikana igisa no guhangana hagati y’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Association ndetse na Kiyovu Sports Company Ltd, aho bamwe baba bavuga ko ari bo bayobozi bareberera ibikorwa byose by’Umuryango.
Ibi bisa nibyazanye agatotsi muri iyi kipe, ndetse binatuma umusaruro mwiza ubura kuko mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa, yatsinzemo umwe gusa, inganya ibiri inatsindwa umwe.
Nyuma y’ibi byose, Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association yemeje ko ibikorwa byose bya Siporo muri uyu muryango, byasubijwe mu maboko y’uyu muryango bikuwe muri Company iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abagize Komite Nyobozi bose ya Kiyovu Sports Association, bavuze ko byagaragaye ko Kiyovu Sports Company Ltd yacunze nabi ikipe kuko hari abakinnyi bareze umuryango ndetse bikayiviramo kwishyura amafaranga menshi kubera amakosa yakozwe.
Bakomeje bavuga ko kugeza ubu hari abakozi b’ikipe bafitiwe ibirarane by’imishahara, kandi nyamara bafitanye amasezerano y’akazi ahoraho. Ibi bisobanuye ko Company itagishoboye gucunga gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Basoje bagira bati “Imicungire n’ibikorwa bya Sports byose bya Kiyovu Sports bivanwe muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’agateganyo muri Kiyovu Sports Association.”
Muri iyi baruwa kandi, basabye Abanyamuryango ba Kiyovu Sports Association, gukomeza gushyigikira ikipe ya bo kugira ngo ibashe gukomeza guhanganira ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.
🚨Imicungire n'ibikorwa bya sports byose bya Kiyovu sports 𝗯𝗶𝘃𝗮𝗻𝘄𝗲 muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by'agateganyo muri 𝗞𝗶𝘆𝗼𝘃𝘂 𝗦𝗽𝗼𝗿𝘁𝘀 𝗔𝘀𝘀𝗼𝗰𝗶𝗮𝘁𝗶𝗼𝗻🚨 pic.twitter.com/AUqnIYQKKh
- Advertisement -
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) September 26, 2023
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW