Ndayishimiye yateye utwatsi ibya Coup d’Eta ivugwa mu Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi yatangaje ko  nta gahunda yo kumuhirika ku butegetsi ihari nk’uko byari byasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi ubwo yari mu nama ya G77+China,no mu nteko rusange ya Loni i NewYork, kuwa 10 Nzeri 2023,  byatangajwe ko yaba yakorewe coup d’etat. Nta muntu n’umwe uzi aho ibyo byatangajwe byaturutse.

Ubwo  yagarukaga mu gihugu, yeruye avuga ko nta gahunda yo kumuhirika  ku butegetsi yabayeho.

Ndayishimiye avuga ko ibi bihuha byazanywe n’abahora bashaka “kwanduza isura y’Uburundi kuko bwongeye kugira ijambo ku ruhando rw’amahanga.”

Perezida Ndayishimiye ati: “Abo rero nibo uzasanga bavuga bati none tugire dute? Nitujya  kubeshya mu mahanga  ibyo duhora tubeshya naho arabibeshyuza, reka basi duce ikiguba mu  Barundi, bagire umutima uhagaze.”

Uburundi ni kimwe mu bihugu byavuzwemo ‘coups d’État’ nyinshi muri Afurika.Zose hamwe ubaze izabaye n’izaburijwemo zigera kuri 11.

Akomoza kuri Coup d’Etat zabanjirije ubutegetsi bwe yagize ati “Kera twanyuze muri ibyo ariko ubu dufite imitima iri hamwe, uraryama uziko ubyuka ukujya mu bikorwa  byawe,ariko abanebwe ni babandi, amagambo arusha ibikorwa, bagahita bigira mu bihuha ariko ndagira ngo mbasabe ntihagire uzongera kugira ubwoba ngo wumvise ibintu, wowe vuga ibyo wiboneye.”

Uretse ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye, kuri iki cyumweru, Minisiteri y’umutekano mu gihugu yahumurije Abarundi  yamaganira kure ibyo bihuha.

Iyo Minisiteri yatangaje ko “amahoro n’umutekano ari byose mu gihugu, ntihagire uha agaciro ibihuha bibarangaza,batege amatwi ibyo abayobozi batangaza.”

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye yasabye Abarundi kwima amatwi ibihuha bigamije kubarangaza.

IVOMO:BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW