Ndera: Abatura muri Kibenga barasabwa kutubaka mu kajagari

Abatuye Akagari ka Kibenga mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo barasabwa kunoza imiturire ijyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda ibiza no kwangiza ubutaka.

Ni nyuma y’uko hari abaturage bubaka mu buryo bw’akajagari kandi ibi bikaba bishobora kugira ingaruka mu buryo bw’ubukungu bikaba byatera n’ibiza.

By’umwihariko abatuye mu Mudugudu wa Burunga ufite igice kinini cyagenewe ubuhinzi, bakangurirwa kugisha inama ubuyobozi mbere yo kwishora mu kubaka mu kajagari.

Kwirinda kubaka mu kajagari ngo bizafasha abaturage kugerwaho n’ibikorwaremezo birimo amazi, amashyanyarazi, ndetse n’imihanda ku buryo bworoshye.

Umukuru w’Umudugudu wa Burunga, Bugegeni Patrick avuga ko aho ayobora hari abaca mu rihumye abayobozi maze bakubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko.

Avuga ko mu rwego rwo kurwanya ako kajagari baherutse gusenya zimwe muri zo zubatswe mu buryo bw’akajagari ba nyirazo basabwa gushaka ibyangombwa.

Ati ” Twakuyeho inzu enye. Ni ahantu mu manegeka ushobora kubyuka ugasanga bahazamuye inzu y’amabati nk’arindwi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga, Kayitare Serge arasaba abatuye aka kagari kuba abambere mu kubyaza umusaruro ubutaka bakora ibikorwa bwagenewe.

Ati ” Kubaka mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali bigira ingaruka, yaba mu buryo bw’igenamigambi ry’igihugu ndetse n’ubukungu bw’umuturage wishoye mu kubaka mu buryo bw’akajagari.”

- Advertisement -

Gitifu Kayitare avuga ko abaturage bagomba kubaka binyuze mu nzira nziza kugira ngo bitazabyara ingaruka z’ibiza cyane cyane abubaka nko mu bishanga cyangwa ahari ubuhaname bukabije.

Ati “Nkibutsa abashaka kubaka mu hagenewe ubuhinzi n’ubworozi ko atari byo ahubwo bagana urwego rubishinzwe yaba ku Kagari no ku Murenge, bakaba basobanurirwa icyagenewe aho bagiye kubaka.”

Abatuye mu Midugudu ya Burunga, Kira na Gitaraga baributswa gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi kuko ibice binini byaho aricyo byagenewe ariko nahagenewe imiturire bakahubaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bamwe mu baturage bitwikira ijoro bakubaka mu kajagari
Abubaka mu buryo butemewe n’amategeko basabwe kubicikaho

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW