NESA yihanangirije abayobozi biha uburenganzira bwo gushyira mu myanya abanyeshuri

Mu bukangurambaga NESA yateguye  yihanangirije  abayobozi b’ibigo by’amashuri ko nta burenganzira bafite bwo gushyira mu myanya abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere, no mu wa 4 w’amashuri yisumbuye.

Ni ubukangurambaga bwabereye mu turere twose twose tw’igihugu bugamije gukebura abayobozi b’ibigo by’amashuri kudahirahira ngo bashyire mu myanya abanyeshuri biga mu bigo bya Leta, ibifitanye amasezerano na yo ndetse, n’ibyo Leta yoherezamo abanyeshuri.

Atangiza ubwo bukangurambaga umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr Bahati Bernard avuga ko NESA ari yo ifite inshingano zo gushyira mu myanya abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta barangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza bashaka kujya mu wa mbere, ndetse no mu mwaka wa 4 w’ayisumbuye.

Ati: “Twifuza ko ubutumwa dutanze bugera no ku babyeyi batonda imirongo ku bigo by’amashuri bazinduwe no gushakira abo bana imyanya NESA itanga.”

Dr Bahati uyobora NESA avuga kandi ko NESA ishyira mu myanya abana, ikurikije ibintu 3 by’ingenzi aribyo: amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta, ibigo n’amashami bahisemo ndetse n’imyanya ibigo bya Leta bifite.

Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Kinyinya, Riziki Lambert Eugène yemera ko hari bamwe mu bayobozi bashyira mu myanya abanyeshuri bakima ayo mahirwe yo kwiga abandi banyeshuri bari  bakwiriye kuba bafite.

Ati: “Tugomba kugendana n’izo mpinduka tugaharira NESA ubwo bubasha bwo gushyira mu myanya abanyeshuri.”

Cyakora Riziki avuga ko guhindura abantu ari urugendo, ko bizagera aho bikavaho.

Uwizeye Aline wigisha muri ES Nyarugunga, avuga ko  inama bahawe na NESA bagiye kuyikurikiza kuko  hari bamwe babikoraga bazi ko babifitiye ubushobozi.

- Advertisement -

Ati: “Hari ibyo abayobozi b’amashuri birengagizaga, ariko icyo nkuye muri iyi nama ntari nsanzwe nzi ni ukuntu NESA ibara amanota.”

Dr Bahati  n’abandi bayobozi b’amashami muri NESA mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera bibukije abayobozi b’amashuri uko amanota abarwa n’uko atangazwa, banabwirwa kandi ko ubujurire bw’abakandida bugomba kwitabwaho.

Bahati avuga ko mu gushyira abanyeshuri mu myanya, kubara amanota n’ibindi bikorerwa muri NESA babikora hifashishijwe Sisiteme y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr Bahati Bernard yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko badafite uburenganzira bwo gushyira mu myanya abanyeshuri.
Uwizeye Aline wigisha muri ES Nyarugunga avuga ko bagiye gukurikiza Inama bagiriwe na NESA.
Bamwe mu Bayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta mu Mujyi wa Kigali bemeye gukosora ayo makosa bakoraga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali- Bugesera.