Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mushya, amusaba kudaterwa ubwoba na bamwe mu bayobozi bamenyereye kwicara mu biro bahora mu bugambo kurusha gukora.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yashyizweho na Perezida wa Repubulika mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri, 2023.
Perezida Kagame yasabye Dr Gasore kuzirinda abamurangaza ngo bamushyire mu mvugo ziri aho zitagira ibikorwa, amwibutsa ko kuba Minisitiri atari ukwicara ukarambya.
Yamubwiye ko inshingano yarahiriye ari izo gukorera igihugu n’Abanyarwanda muri rusange ko nta we ukwiriye kumutera ubwoba mu kazi ashinzwe.
Yibukije abayobozi bose ko bakwiriye kwirinda gukorera ku nyungu zabo bwite, bagashyira imbere igihugu n’abagituye kurusha ibindi byose.
Yavuze ko umuyobozi akwiriye gukora ibintu bikajya mu bikorwa kuko usanga ibintu byinshi bihera mu mvugo no mu nama bigahera mu nyigo, yibutsa abahora muri ibyo ko bakora ubusa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko igikenewe ari umusaruro uturuka mu kazi, uzamura imibereho y’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Ati “Gushyira ibintu mu bikorwa ukabona icyavuyemo kuko n’ubundi ni cyo uba ugamije, icyavuyemo ni cyo kiramira abantu, kizamura intera n’imibereho y’Igihugu.”
Yagaragaje ko hari abayobozi bica inshingano zabo kugera naho babazwa uko byagenze aho gusubiza bakajya mu byo gusaba imbabazi.
- Advertisement -
Ati “Byagenze bite ngo ibintu ibi n’ibi nyuma y’igihe iki n’iki tube nta musaruro tubona, ukabona nta n’icyo asubiza agasaba imbabazi”.
Yakomeje agira ati “Ariko ibisubizo nta nubwo njye mbikenera mu magambo ahubwo mbikenera mu kubona bya bikorwa byavuye mu bintu abantu bavugaga”.
Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi ko bagomba gukurikirana ibikorwa aho gutuma kandi ntihagire ubatera ubwoba cyangwa ubavangira.
Ati “Wowe urebe akazi ibindi ubyihorere ndetse bigere aho abakora nabi badahabwa intebe yo kwicaraho, nta ntege baba banafite ntibakagire uwo bakanga, batera ubwoba ngo bitume yigengesera mu nyungu zo gukora akazi kawe, kurikirana akazi, jya mu bikorwa nibaba benshi bamwe bamenyereye kwicara mu biro, ni wowe ubayobora ntabwo wayobora abantu ngo bagutere ubwoba, cyangwa ngo ahubwo ufite n’uburenganzira igihe bagize batyo rwose kuba ari wowe bikwiye kuba biturukaho bagashakirwa indi mirimo, cyangwa bakajya aho bashaka kurusha kutwangiriza, ni wowe bikwiye kuba biturukaho”.
Yasabye Dr Gasore gufata iyo nshingano nshya abyumva ndetse ko ari n’umwanya mwiza wo kubivuga ngo n’abandi bakurikira babyumve.
Ati “Nari mboneyeho umwanya wo kugira ngo mbwire n’abandi bayobozi b’izindi nzego mbabwire babyumve, cyangwa n’abo tuyobora na bo bumve rimwe na rimwe aho ibibazo bituruka, ariko hagomba gushakirwa umuti byanze bikunze”.
Yamwifurije akazi keza no kuba gukorana n’abandi neza bimuturutseho cyangwa bibaturutseho, kandi ko akazi ko gukora ari kenshi hagomba gushyirwa imbere kugakora kagatanga umusaruro.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW