Nyabihu: Barijujutira icyemezo cyo gusenya inzu zabo

Abaturage bo mu Mirenge ya Shyira na Rugera mu Karere ka Nyabihu batuye ku muhanda Musanze-Vunga barijujutira icyemezo cyafashwe cyo gushyira ikimenyetso cyo gusenya inzu zabo.

Inzu zisaga 640 uhereye aho Akagari ka Gakoro kaganira n’aka Nyamitembe mu Murenge wa Rugera ukagera muri Vunga mu Murenge wa Shyira n’izo zigiye gusenywa.

Bene zo bavuga ko bari hagati nk’ururimi nyuma yo gutunguzwa gusenya izo nzu zituwemo n’iz’ubucuruzi.

Uretse inzu z’abaturage, insengero n’isoko rya Gashyushya biriho icyo kimenyetso cya towa, ibiro by’imirenge yombi n’ikigo nderabuzima, ntacyashyizweho.

Abaturage bavuga ko icyi cyemezo cyafashwe mu mezi ane, ubu bakaba batemerewe kubaka bundi bushya cyangwa gusana.

Bavuga ko ari icyemezo cyakongera gusuzumwa kuko cyahita gisubiza inyuma iterambere ry’abatuye aka gace.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, buvuga ko bwabaruye site 18 abaturage bashobora guturaho zitashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko bakoze biriya mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byahitana ubuzima bw’abaturage nk’ibyabaye muri Gicurasi 2023.

Yasobanuye ko bariya baturage babwiwe impamvu zo gushyira towa ku nzu zabo banasobaurirwa aho bashobora kwimukira.

- Advertisement -

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW