Nyanza: Imiryango 18 yorojwe muri gahunda ya Girinka

Imiryango 18 yo mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yorojwe inka muri gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ya ‘Girinka munyarwanda”

Imiryango 18 niyo yorojwe inka n’umushinga  Compassion, iyo miryango ikaba  isanzwe ari iyo muri Paruwasi ya EAR Gahombo iri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Compassion mu karere ka Nyanza na Ruhango, BAHATI Yusuf, avuga ko  bikorwa muri gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariyo ‘Girinka munyarwanda’

Yagize ati”Muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ya ‘Girinka munyarwanda’ natwe nka Compassion iyo gahunda twayisanzemo twari dusanzwe dutanga inka ariko aho iyi gahunda itangiriye tujya muri uwo mujyo tukaba twarazitoranyije hifashijwe akarere batoranya abazikwiye koko”

Aborojwe bavuga ko izi nka borojwe zigiye kubafasha mu bikorwa byabo no mu iterambere

Nyiramisago Solina yagize ati” Ndashimira Compassion kuko iyi nka igiye kumfasha mbere nahingaga sineze ariko ubu ngiye kubona ifumbire, abana banjye banywe amata”

Samson Muvunyi nawe yagize ati”Njyewe nta nka nagiraga abana banjye kunywa amata byabaga bigoye ariko ubu byose birakemutse”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Brigitte Mukantaganzwa avuga ko aba borojwe inka bakwiye kuyibyaza  umusaruro

Yagize ati”Aborojwe turabasaba kubyaza umusaruro izi nka bahawe kuko bazibonye ubu bafite byinshi kuko bafite ifumbire, umusaruro mwiza, ubuzima bwiza mu muryango n’ibindi bityo bagomba guhindura ubuzima bwabo

- Advertisement -

Inka 18 zorojwe aba baturage zose zirahaka, zatwaye amafaranga  Miliyoni 17 frw . Aba borojwe basabwe kutazigurisha ahubwo bakoroza abandi.

Umurenge wa Kigoma ubarurwamo imiryango 4300 yoroye inka.

Paruwasi ya EAR Gahombo ifite abagenerwabikorwa 250 bazagenda borozanya ku buryo nta muryango uzasigara utorojwe inka.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza