Nyanza: Impanuka y’ikamyo yishe umwana w’imyaka 6

Mu Karere ka Nyanza habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo, yica  umwana w’imyaka itandatu.

UMUSEKE wamenye amakuru ko yabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba,(17H00), ibera  ahari kubakwa umuhanda, mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Nyundo mu Mudugudu wa Nzoga.

Amakuru avuga ko umushoferi witwa Kakira Hamad, wari utwaye imodoka y’ikamyo (dix pneus), ifite purake IT 823RE, ubwo yavaga i Muyira yerekeza Busoro, apakiye itaka, yahuye n’umwana witwa Nsengiyumva Martin, wambukaga umuhanda, aramugonga ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’AMajyepfo,SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Ati “Icyateye iyo mpanuka ni ukutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi byakozwe n’uwari utwaye iyo modoka.”

SP Emmanuel Habiyaremye yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu gihe batwaye.

Ati “Ubutumwa duha abakoresha ibinyabiziga mu muhanda ni ukubahiriza amategko y’umuhanda.Ntabwo wavuga ko umuntu utwara ikamyo atari ayazi.Nibakurikize amategeko y’umuhanda uko usabwa kugira ngo birinde icyateye umutekano muke wo mu muhanda.”

Umurambo wahise utwarwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ni mu gihe umushoferi nawe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana ndetse n’icyo kinyabiziga.

Nshimiyimana Theogene/UMUSEKE.rw i Nyanza

- Advertisement -