Perezida Kagame yakebuye abayobozi batuzuza inshingano

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yagaragaje ko umuyobozi akwiye guharanira impinduka nziza ku bo ayobora,abasaba kuzuza inshingano bashinzwe.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, muri Village Urugwiro,ubwo yakiraga indahiro za Gen (Rtd) James Kabarebe uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Francis Gatare wagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu. rw’Iterambere,RDB.

Aba bayobozi bombi Ku wa 27 Nzeri 2023, nibwo bahawe umwanya muri guverinoma.

Perezida Kagame mu butumwa bwe yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko mu gukemura ibibazo, umuyobozi yita ku  bibera imbere mu gihugu n’ahandi hose ku isi.

Umukuru w’Igihugu  yibukije ko ubuzima bw’Igihugu bushingira ku mahitamo y’abayobozi.

Ati “Ubuzima bw’Igihugu rero n’abagituye na politiki ndimo mvuga, byose bishingira ku mahitamo, ushobora guhitamo ukavuga uti ariko kuba n’umukene hari icyo bitwaye, ko dufite abagiraneza iteka iyo twashonje cyangwa twakennye iki batugoboka, ibi bindi abantu bavuga bivunanye, turakora iby’iki? Reka dutegereze bajye batugoboka.”

Akomeza agira ati “Nibyo usanga cyane hanze muri politiki z’ibihugu byacu, byacu ndavuga u Rwanda, ndavuga Afurika. Icyo kibazo kirahari kandi abantu barakivuga,bahora bavuga intambara tugomba kurwana zo kugira ngo Afurika ishingiye ku Banyafurika, umutungo Afurika ifite n’umubare w’abantu, abantu miliyari ibice bitatu cyangwa bine ariko bakaba aho gusa ari abantu bemeye guhora bari mu butindi, bari mu bukene, bari mu guhora baragiwe nk’inka, ariko twaba twageze imbere y’abantu tuvuga wareze agatuza ukavuga uti twebwe Abanyafurika turambiwe ibi, urambirwa ibintu imyaka 50 utagira ikintu uhindura, ubwo uba wabirambiwe koko.”

Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi akwiye kurangwa n’impinduka kandi akaba bandebereho mu mikorere.

- Advertisement -

Ati “Mu bindi bihugu kuyobora byabaye kwambara ‘cravate’, twe tukamera neza nk’abayobozi ariko ya mpinduka tuvuga buri munsi ntuyibone. Ugasanga ruswa n’icyenewabo biraho ni nk’aho ari byo dukorera. Tumaze kubona ingero nyinshi,turazibona buri gihe, abandi bo bahindutse, bahindura imikorere, uko babayeho, kera twari ku rwego rumwe bo bakaba baradusize inshuro 100 , bari imbere bakora ibyabo,twe turi aho turi mu mwiryane, umwirato udafite icyo uduha.Tukajya mu mashuri tukaminuza, twagaruka ugasanga,…, tutagakora ibijyanye n’ibyo tutanavuga.”

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje.

Akomeza ati “Ntabwo wajya hariya ngo wigishe kurwanya amacakubiri, kurwanya ruswa, hanyuma nihashira umunsi cyangwa ibiri abantu batangire kuvuga ngo ariko ko na we ari uko, bati kanaka ko twamwumviseho ibintu bimeze gutya.Niyo mpamvu bigenda bigaruka, tuguma aho duhuri.”

Francis Gatare warahiye, yasimbuye Clare Kamanzi wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere kuva mu 2017, umwanya n’ubundi bari basimburanyeho.

Gen (Rtd) Kabarebe yari asanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW