Perezida Paul Kagame yakiriye Gianni Infantino

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino mu biganiro bizafasha umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, biciye ku rukuta rwa Twitter n’urwa Instagram.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Gianni Infantino uyobora FIFA, yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye, mu biganiro bigamije Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Si ubwa Infantino aje mu Rwanda, cyane ko ubwo yaniyamamarizaga kuyobora manda ye ya Mbere, yaje gushakira amajwi mu Rwanda.

Uretse ibyo kandi, uyu muyobozi wa FIFA, yakomeje kugaragaza ko ari inshuti y’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye Inama ya 73 ya FIFA yanasize Gianni Infantino atorewe indi manda yo kuyobora uru rwego.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Gianni Infantino uyobora FIFA
Gianni Infantino amaze kuba inshuti y’u Rwanda
Inama ya 73 ya FIFA iherutse kubera mu Rwanda
Gianni Infantino aherutse yongeye gutorerwa kuyobora indi manda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW