Rachid yasabye gufatwa nka Bamporiki cyangwa Dr Isaac Munyakazi

*Ibyaha akurikiranyweho ngo bizabazwe Google kuko ibiganiro bye byatambutse kuri YouTube

Hakuzimana Abdoul Rachid uregwa ibyaha bitandukanye arasaba kuburana adafunze nk’uko byagendekeye Hon Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco waburanye adafunze kugeza no mu bujurire, ndetse na Dr Isaac Munyakazi wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Miniteri y’Uburezi na we waburanye adafunze.

Hakuzimana Abdoul Rachid yazanwe ku rukiko yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, yari arinzwe n’abacungagereza batatu, babiri muri bo bafite imbunda. Nta mapingu yari yambitswe ku maboko, yari ahetse ku rutugu agakapu karimo impapuro.

Hakuzimana akigera mu rukiko abacamanza bamujije niba yiburanira, kuko nta mwunganizi we mu mategeko wagaragaraga ibumuso bwe, ati “Ndiburanira”.

Rachid yazamuye akaboko agira ngo abwire urukiko inzitizi afite mu rubanza rwe.

Yabwiye urukiko ko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko kandi we akaba afunzwe binyuranyije n’amategeko, kuko n’iminsi mirongo itatu yakatiwe gufungwa by’agateganyo akwiye kurekurwa kuko yarenze, igihe yakomeza gukurikiranwa byabaho ariko adafunze.

Yagize ati “Hakurikijwe ko abanyarwanda tureshya imbere y’amategeko, nanjye mfatwe nka Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco waburanye adafunze arinda iyo aburana ubujurire adafunze, si we gusa kandi mfatwe nka Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi, na we waburanye adafunze kugeza no mu bujurire ntiyari afunze ku bw’izo mpamvu nanjye mfungurwe nka bo.”

Rachid yakomeje abwira urukiko ko ibyaha akekwaho yabikoreye ku muyoboro wa YouTube ye, akabikora nk’umukozi wa Google nk’urubuga rwakira ibitekerezo ku isi hose, kandi Google yari yabigenzuye ibona nta kibazo kibirimo.

Ati “Haregwe Google yemeye gusohora ibitekerezo byanjye nyuma yo kubisuzuma igasanga bikwiye, mu gihe hari ababonye ko bitari bikwiye hakwiye gukurikiranwa ababisohoye (Google)”.

- Advertisement -

Rachid yakomeje avuga ko ibitangazamakuru yatambutsagaho ibitekerezo bye byari byemewe imbere mu gihugu ku buryo iyo babona bidakwiye habaho kuvuguruza ibyo bitekerezo, cyangwa se kubivanaho binyuze mu nzego zishinzwe itangazamakuru.

Yagize ati “Njye ntibyanyuze muri izo nzego z’itangazamakuru ngo banyirabyo basabwe gukora ibisabwa.”

Rachid arasaba urukiko gutesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha, kandi akaba yafungurwa kuko ngo afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuburana kwa Hakuzimana Abdoul Rachid avuga ko afunzwe nta mategeko yirengagijwe, kuko yanafunzwe yanabiburanye mu rukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kandi atari we wenyine byaba bibayeho kuko binakurikije amategeko.

Ubushinjacyaha buti “Isaac Munyakazi na Edouard Bamporiki baburanye kuriya bikurikije amategeko na Rachid afite uburenganzira bwo kuburana adafunze, ariko si byo ari kuburana hano ahubwo ari kubigaragaza nk’inzitizi”.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Rachid nta masezerano afitanye na Google ku buryo ataryozwa ibyo yakoze.

Ubuhagarariye ati “Iyo Google ni iyo ku isi hose, ariko ibyo yabikoreye mu Rwanda bikaba binagize ibyaha bihanwa n’amategeko yo mu Rwanda.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yakoraga yabinyuzaga ku bitangazamakuru byo mu gihugu ari gusanisha ibidahuye, kuko ibyo yakoze agomba kubiryozwa kandi ari na byo yaje kuburana mu rukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ikirego bwatanze gifite agaciro, kandi niba Rachid afunzwe binyuranyije n’amategeko akwiye gutanga ikirego, kandi ngo si ko yabikoze, ndetse ngo ntiyabitangira ikirego muri uru rubanza.

 

Hakuzimana Abdoul Rachid ngo imanza ze zizabere mu muhezo

Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid rwabera mu muhezo hisunzwe ingingo z’amategeko, Ubushinjacyaha bukavuga ko uru rubanza harimo ibibazo byabangamira umutekano w’igihugu.

Buti “Harimo abo avuga mu mazina batari muri uru rukiko, kandi hakanagenderwa no ku miterere y’uru rubanza n’amagambo Rachid akoresha yateza umwiryane mu Banyarwanda.”

Hakuzimana Abdoul Rachid iby’uko urubanza rwe rwagakwiye kubera mu muhezo ku bwe ntabikozwa.

Aravuga ko imanza zose amaze kuburana nta mutekano mucye igihugu kiragira kubera kuburana kwe mu ruhame. Rachid yongeyeho ko ibyo aregwa ko yakoze byabereye ku karubanda kandi isi yose ibizi.

Rachid ati “Abantu navuze bose barakunzwe mu gihugu, kandi nta we navuze ko yakoze icyaha kandi nanjye nk’Umunyarwanda mfite uburenganzira bwo kubavuga, kandi kuva natangira kuburana nta mutekano mucye nigeze nteza mu rukiko cyangwa hanze yarwo.”

Umucamanza na we yahise amushimira ko ubu yitwaye neza bitandukanye na mbere yasaga nk’uhanganye n’urukiko.

Rachid avuga ko n’ibiganiro yatanze igihugu kitagize umutekano mucye kubera byo. Ati “Niba ibyaha ndegwa ari byo birakwiye ko mbiburana ku karubanda nibinampama bimenyekane kugira ngo abandi bizanababere isomo.”

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube, avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri.

Ibyaha abiburana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, aburana abihakana.

Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki wigenga.

Si ubwa mbere atawe muri yombi kuko yafunzwe imyaka umunani, we avuga ko yaje kurekurwa atazi iherezo ry’uko byagenze.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe. Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 05/10/2023.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW