Rayon Sports yasabye Abanyarwanda inkunga y’amasengesho

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, burasaba Abanyarwanda inkunga y’amasengesho kugira ngo iyi kipe izasezerere ikipe yo muri Libya mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confedération Cup.

Tariki 4 Nzeri 2023, mu Karere ka Nyanza haberega igikorwa ngarukamwaka cyiswe ‘Gikundiro ku Ivuko’ aho bikorwa mu kumenyekanisha Akarere no mu bukangurambaga bwo kurwanya isambanwa ry’abana n’Inda ziterwa abangavu.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, isubira ku ivuko i Nyanza, ikahakorera ibikorwa bitandukanye, cyane ko inafitanye ubufatanye n’aka Karere.

Habanje ibikorwa birimo gusura mu Rukari n’ibindi bikorwa bitandukanye by’i Nyanza.

Hakurikiyeho umukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Al-Merrikh igitego 1-0, cyatsinzwe na Rudasingwa Prince.

Nyuma y’uyu mukino, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, mu byo yavuze harimo gusaba Abanyarwanda inkunga y’amasengesho.

Ati “Bishingiye ku masezerano dufitanye n’Akarere ka Nyanza nyuma yo kuyasinya, twabijeje ko tugiye gukoresha imbaraga zacu zose kugira ngo duheshe ishema Akarere n’Igihugu cyacu.”

Perezida Uwayezu, akomeza avuga ko ikipe ya Rayon Sports izafata rutema ikirere tariki 11 Nzeri 2023 yerekeza mu gihugu cya Libya mu Mujyi wa Benghazi, aho izaba igiye gukina Al-Hilal Benghazi mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwa yo, CAF Conféderation Cup umukino ubanza ari ho uzabere mu kiriya gihugu, ari na ho yahise asaba inkunga y’amasengesho.

Yagize ati “Inkunga yanyu ishoboka yose y’amasengesho, iy’ubushobozi mutube inyuma kugira ngo tuzitware neza mu mahanga ndetse n’umukino wo kwishyura tuzitware neza kugira ngo tuzagere mu matsinda, aho Rayon Sports yigeze kugera kuko ntibyaba ari ubwa mbere.”

- Advertisement -

Mbere yo gukina umukino wa Mbere muri CAF Confedération Cup, Rayon Sports yabonye amanota atanu mu mikino itatu ya shampiyona yakinnye nyuma yo gutsinda umwe ikanganya ibiri.

Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yasabye Abanyarwanda inkunga y’amasengesho
Amakipe yombi yahembwe
Rayon Sports yatsinze Al-Merrikh igitego 1-0 muri gicuti
Habanje umukino wa gicuti wa Rayon Sports na Al-Merrikh

Nshimiyimana Théogène/UMUSEKE.RW