RIB yafashe abantu biganjemo abasore bahunze ubutabera

Muhanga: Abantu 13 bakurikiranyweho ibyaha nshinjabyaha bagahunga ubutabera batawe muri yombi.

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abasore 13 bo mu Murenge wa Cyeza n’uwa Nyamabuye, bakurikiranyweho ibyaha nshinjabyaha birimo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa ku bushake, ndetse no kwiba.

Abo bose uko ari 13 bakekwaho gukora ibyo byaha mu bihe bitandukanye, babonye bitangiye kumenyekana bahitamo gucika.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yemereye UMUSEKE ko abo basore bafashwe habanje gukorwa operasiyo y’inzego z’umutekano.

Ati: “Abafashwe bose bari ku rutonde rw’abaturage bashakishwa kuko bashinjwa ibyaha bikomeye, birimo no gusambanya abana.”

Kayitare avuga ko akenshi abo bakekwaho ibyo byaha baba bazwi, kuko abo babikorera ari abaturage babana umunsi ku munsi. Akavuga ko gucika ubutabera byazitiraga iperereza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rukora.

Gusa Kayitare avuga ko iyo batorotse habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo bongere bafatwe.

Umuyobozi w’Akarere avuga hari abandi bakoze ibyaha bagacika barimo gushakishwa kuko iyo babonetse uwakorewe icyaha aba yizeye guhabwa ubutabera.

Kayitare avuga ko usibye abo bakoreye icyaha, n’ababikoze baba bifuza guhabwa ubutabera.

- Advertisement -

Ubuyobozi buvuga ko abenshi muri abo bafite imyaka 17 na 25  y’amavuko, bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

MUHIZI  ELISÉE/ UMUSEKE.RW/Muhanga.