RIB yinjiye mu kibazo cy’uwishwe n’icyayi n’irindazi

NYANZA: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ku rupfu rw’umwana w’imyaka ine y’amavuko bikekwa ko yishwe n’icyayi n’irindazi bihumanye.
Byabereye mu Mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga Agahozo Peace Nyenyeri w’imyaka ine y’amavuko nyina umubyara yagiye mu itsinda amusiga ari muzima anarikumwe n’umugabo wa nyina maze umwana ajya ku muturanyi amuha icyayi.
Umugabo wa nyina yaje kumuha amafaranga ajya kugura irindazi ryo gufatisha amaze kunywa no kurya atangira gutaka mu nda.
Umugabo wa nyina yaje kubwira umukecuru baturanye ngo amushakire umuti, agarutse asanga yapfuye, niko guhita atabaza abaturanyi.
Ubwo umunyamakuru wa UMUSEKE yageraga muri kariya gace yasanze aho uriya muryango warucumbitse hafungishije ingufuri nta muntu uhari, abahatuye bavuga ko nyakwigendera yaba yarazize icyayi ndetse n’irindazi yariye.
Umwe yagize ati“Hari aho yagiye bamuha icyayi n’irindazi ari nabyo yazize”.
Undi nawe yagize ati“Havuze induru tuhageze dusanga umwana yitabye Imana gusa abantu bavugaga ko uwo umwana hari aho yaguze irindazi hari nabamuhaye icyayi ari nabyo yazize”.
Kuva icyo gihe kugeza ubu RIB yatangiye iperereza, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza uhita ukomereza mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali ngo ukorerwe isuzuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE  ko iby’uru rupfu bikiri amayobera.
Yagize ati“Uwo mwana Nyenyeri yarapfuye ariko kugeza ubu urupfu rwe ntibirasobanuka kuko hari amakuru amwe namwe ataramenyekana gusa RIB yatangiye iperereza.”
Amakuru kandi avuga ko uriya mugabo wa nyina wa nyakwigendera Nyenyeri ubu yatawe muri yombi, naho uwamuhaye icyayi ndetse ni uwamugurishije irindazi bo bari mu ngo zabo ni mu gihe inzego zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yarazize.
Aho uyu muryango warucumbitse harafunze kuko umugabo yatawe muri yombi naho umugore we yakurikiye umurambo i Kigali
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza