Rubyiruko mwirinde ikintu cyabavutsa ubuzima- Meya wa Kamonyi

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo, yasabye urubyiruko kugendera kure ikintu cyose cyabavutsa ubuzima, abibutsa ko bagomba kwirinda icyorezo cya SIDA, ibiyobyabwenge, inda z’imburagihe ndetse bagakura amaboko mu mufuka bakarwanya ubukene.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 22 Nzeri 2023 mu bukangurambaga bwo kongera ubumenyi mu kwirinda virusi itera SIDA mu gikorwa cyaranzwe n’imikino mu mupira w’amaguru.

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na RBC, FXB Rwanda, The Global Fund n’Akarere ka Kamonyi.

Mu mikino yabereye kuri Stade ya Ruyenzi yahuje amakipe y’i mirenge ine yo mu Karere ka Kamonyi igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Runda.

Umurenge wa Gacurabwenge wegukanye umwanya wa kabiri naho uwa Rukoma uba uwa gatatu mu gihe uwa Musambira ari wo wabaye uwa nyuma muri iryo rushanwa ryanyujijwemo ubwo bukangurambaga.

Umuhanzi Eric Senderi yasusurukije urubyiruko anarusaba kwirinda ingeso mbi zarushora mu businzi bukabije, ubuzererezi n’ibindi.

Mushimiyimana Eric, umukozi wa FXB Rwanda yavuze ko kutagira amakuru ku cyorezo cya SIDA biri mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi, zirimo n’ibiyobyabwenge, biri mu bituma bandura icyo cyorezo.

Yabasabye gukangukira kwita kuri serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA ziboneka mu bigo Nderabuzima.

Yagize ati ” Ubwo bumenyi n’ubwo bukungu ntitwabugeraho tudafite ubuzima buzima, rero tukababwira ko dukwiye gufata ingamba twirinda ubwandu bushyashya bwa virusi itera SIDA ndetse tunegera na serivisi zitandukanye z’ubuzima.”

- Advertisement -

Yashimiye kandi abitabiriye serivisi zo kwipimisha ku bushake kandi ku buntu zatangiwe kuri Stade ya Ruyenzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu babasaba kumva kandi bagashyira mu bikorwa ubutumwa bagenda bahabwa mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Mujye mubiha agaciro mwirinde ikintu cyabavutsa ubuzima, mwirinde ikintu cyabahungabanya, mwirinde ikintu cyatuma igihugu cyacu cyiza, gifite imbere heza mutazakibonekamo.”

Yavuze ko irushanwa ry’imikino ryasojwe rigaragaza ko intego yo guteza imbere imikino mu Karere ka Kamonyi izagerwaho nta nkomyi.

Ati “Mwirinde ibiyobyabwenge, mukore cyane, mwirinde inda zitateganyijwe kandi dukomeze tujyanemo mu bikorwa bitandukanye nk’urubyiruko.”

Dr Nahayo yaboneyeho kwibutsa ko ku wa 25 Nzeri 2023 ari itangira ry’amashuri, asaba ko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagomba kuzajya kwiga anabifuriza amasomo meza.

Yatangaje kandi ko ku wa mbere tariki 25 Nzeri 2023 ko abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bitegura kujya muri Kaminuza bazatangira Urugerero rudaciye ingando icyiciro cya 11.

Bamwe mu rubyiruko bumvise ubutumwa bwatangiwe muri ubu bukangurambaga babwiye UMUSEKE ko bagiye kwirinda ibishuko, bakagana ibigo nderabuzima, bakarushaho guhabwa amakuru ku cyorezo cya SIDA ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.

Ikipe y’Umurenge wa Runda yegukanye igikombe inahabwa n’ibahasha irimo amafaranga
Eric Mushimiyimana yavuze ko FXB Rwanda izakomeza ibikorwa by’ubukangurambaga
Umuhanzi Eric Senderi yasusurukije abari muri Stade ya Ruyenzi
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Umunyamakuru w’UMUSEKE, Ndekezi Johnson na mugenzi we ukorera Imena bakurikiranye ubu bukangurambaga
Abafana bari baje gushyigikira amakipe y’Imirenge yabo
Umuganga asobanurira urubyiruko ibyiza byo kumenya uko bahagaze

AMAFOTO: RENZAHO CHRISTOPHE

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kamonyi