Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere biyemeje gusindagiza ingo 3500 zifite ubukene bukabije.

Byavugiwe mu  mwiherero  w’iminsi 2  wahuje Inzego z’Akarere  n’abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Ruhango.

Abo bose  bavuga ko  bagiye gusindagiza abaturage bari mu ngo 3500  bafite ibibazo bitandukanye by’ubukene  batigeze  batera imbere mu birebana n’Imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu bukungu.

Umuyobozi w’Akarere  ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko gusindagiza iyi Miryango kugira ngo yuvane mu bukene  bizashoboka bashingiye  ku miryango irenga ibihumbi 15 bafashaga mu myaka ishize.

Akavuga ko abagera ku bihumbi 12 muri abo  babacukije bakaba babasha kwishyurira Imiryango yabo mutuweli n’izindi gahunda zizamura Imibereho yabo.

Ati “Twasanze Ingo 3500 arizo tugomba gusindagiza, abo barimo abafite ubumuga n’abandi bageze mu zabukuru  batagira ababitaho. Uyu mwiherero ugomba kurangira twagabagabanye abo baturage batishoboye.”

Umuyobozi w’Akarere,  akavuga ko buri mufatanyabikorwa avuga abo azafasha, Akarere ako kakiyemeza kwita no kuzamura abo kiyemeje gufasha.

Perezida wa Komisiyo  y’Imibereho myiza y’abaturage muri JADF, Umubyeyi Albertine avuga ko mu Muryango utari wa Leta akorera, basanzwe bita ku rubyiruko rukomoka mu Miryango itishoboye babafasha kwihangira imirimo.

Ati “Inkunga ya mbere tuzabaha ni ukubigisha, ubufasha bw’amafaranga  bukaza bukurikiraho.”

- Advertisement -

Umubyeyi avuga ko hari abo bazahuza n’ibigo by’Imali bagafashwa kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko mu ngengo y’Imali y’abafatanyabikorwa y’uyu mwaka wa 2023-2024 bashyizemo miliyari 7 amenshi muri yo akaba agenewe kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Muri aka Karere Imiryango 40 itari iya Leta niyo ihakorera.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage muri JADF Umubyeyi Albertine
Izi Nzego zivuga ko zigiye gusindagiza abaturage 3500 bafite ubukene

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.