Ababyeyi bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi barishimira inshuri ry’inshuke bubakiwe nyuma y’igihe abana babo bigira mu biro by’Akagari ka Cyivugiza.
Ni ishuri ryatashye kuri uyu wa 29 Nzeri 2023 rigizwe n’ibyumba bitatu ryuzuye ritwaye miliyoni 41 Frw, bubakiwe n’umuryango w’ivugabutumwa wa AEE Rwanda ku bufatanye n’umuryango Mpuzamahanga witwa Help Child.
Ababyeyi bavuze ko abana babo baruhutse imbogamizi zirimo kwiga batisanzuye byagiraga ingaruka ku myigire yabo.
Mutoniwase Angelique yavuze ko wasangaga abana babacamo imirwi ibiri kugira ngo babashe gukwirwa mu biro by’Akagari bigiragamo.
Ati ” Bakigira mu Kagari bacucitse ntibisanzure, turashimira AEE batwubakiye irerero ryiza rigezweho bagiye kujya biga neza”.
Niyonzima Guillaume, uhagarariye ababyeyi barerera muri Gs Kivugiza, yashimangiye ko iri rerero rije rikenewe.
Ati ” Iri rerero rije twari turikeneye cyane ,twagiraga icyumba kimwe dufite abana benshi badutizaga icyumba mu biro by’akagari bakaba ariho bigira”.
Nshimiyimana Jean Claude, Umuyobozi wa Help Child mu Rwanda yavuze ko bazakomeza kwita ku bana no kubaka amarerero mu Karere ka Rusizi.
Ati ” Twubaka anarerero azamura ubumenyi bw’ibanze, imirire, isuku, kurebako uburenganzira bw’umwana butangizwa, muri Rusizi dukorera mu imirenge ibiri, mu myaka itanu iri imbere tuzafatanya n’akarere kureba indi mirenge itatu, ibikorwa tubijyaneyo”.
- Advertisement -
Yasabye ababyeyi ko ibikorwa bahabwa bakwiye kubigira ibyabo aboneraho no gushimira Akarere kabaha ubutaka bwo kubakaho n’abarimu bo kwigisha abana.
Bella Kabarungi, Umuhuzabikorwa w’umuryago mpuzamahanaga w’ivugabutumwa AEE Rwanda, yavuze ko bateza imbere umuryango bahereye ku kubaka ubushobozi bw’umwana kugira ngo akurane indangagaciro za Gikirisitu.
Ati“Kubaka umuryango Nyarwanda mwiza uhera ku mwana, abana babonye aho kwigira bisanzuye batabyigana.”
Kabarungi yasabye ababyeyi gutoza abana gukunda ishuri no kubabera urugero rwiza kugira ngo bazabe ab’akamaro muri sosiyete.
Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Nteziyaremye Jean Pierre yavuze ko ari umugisha kugira abafatanyabikorwa nka AEE Rwanda, asaba ababyeyi bose kohereza ku ishuri abana bagejeje igihe cyo kwiga.
Nteziyaremye yavuze ko mu tugari 94 tugize Akarere ka Rusizi byibura buri kamwe gafite amashuri abiri y’inshuke yigwamo n’abana bagera ku bihumbi 11.
Umuryango wa Help Child ufite icyicaro mu Buholandi washinzwe mu 1968, kuva mu 2008 ukorera mu turere 5 two mu Rwanda aho bamaze kubaka no gusana amashuri y’inshuke 178 naho mu Karere ka Rusizi bakaba bamaze kubaka amarerero 15 bafatanyije na AEE Rwanda.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ Rusizi