Rutsiro: Umugabo n’umwana basanzwe mu mugozi

Umugabo w’imyaka 28 n’umwana we wari ufite imyaka ibiri bo mu Karere ka Rutsiro basanzwe banagana mu mugozi bashizemo umwuka.

Ibi byabaye ku wa 25 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Kampi mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo.

Amakuru avuga ko ubwo uriya mugabo yifungiranye mu nzu n’umwana we ubwo umugore we yari yagiye kwa muganga.

Uyu muryango wari usanzwe ukimbirana, umugore yari yagiye kwivuza kubera urugomo yari yakorewe n’uwo mugabo wasanzwe amanitse mu mugozi.

Rutayisire Munyambaraga Deogratias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo avuga ko batabajwe n’abaturage, bagera muri urwo rugo bagasanga umugabo n’umwana we bamanitse mu mugozi.

Yagize ati ” Abaturage basanze umwana amanitse mu mugozi na Se umubyara amanitse mu mugozi wa Supaneti bashizemo umwuka.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigeyo buvuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye gukora iperereza ku cyateye ibi byago.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -