Rwamagana: Umugabo yishe inshoreke yishyikiriza Polisi

Iradukunda Bosco w’imyaka 23 yishe atemye umugore witwa Muhawenimana Delphina  nawe w’imyaka 31 n’umwana we w’amezi 11,arangije yishyikiriza polisi ya Karenge.

UMUSEKE wamenye ko ibi byabaye mu rukererera ahagana saa munani(2H00) zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023,bibera mu Murenge wa Karenge,Akagari ka Nyabubare,Umudugudu wa Kanyangese.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge,Bahati Bonny, yabwiye UMUSEKE ko ubusanzwe uyu mugore yari inshoreke ya Iradukunda.

Gitifu Bahati avuga ko uyu mugabo yatangaje ko bari bumvikanye n’uyu mugore kumuha amafaranga 1000frw ngo baryamane ariko we amwaka 1500frw nyuma , biba intandaro yo kumwambura ubuzima.

Yagize ati”Yatubwiye ko bari bumvikanye amafaranga 1000 Frw bakaryamana,hanyuma rero umugore akaza kumwaka 1500frw nyuma, afata umwanzuro wo kumwica.Yamaze kwica nyina,umwana ararira cyane nawe ahitamo kumwica.”

Gitifu Bahati akomeza agira ati “Yari asanzwe afite umugore basanzwe babana,babanaga nk’inshoreke kuko umugabo yatubwiraga ko atari ubwa mbere bari baryamanye.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage  kwirinda amakimbirane ashobora gukurura urupfu,kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Rwamagana. Ni mu gihe ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Karenge.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -