Rwanda Open: Irushanwa rigeze ah’abagabo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’umunsi wa Gatatu w’irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open, ab’inkwakuzi bateye intambwe ibaganisha mu cyiciro cya ¼ cy’icyumweru cya Mbere cy’irushanwa.

Ni irushanwa ryahereye mu kubanza guca mu majonjora yo kubona abakinnyi 32 bagomba gutahanira ibihembo bingana n’ibihumbi 25$ n’amanota meza azamura umukinnyi ku rutonde rw’Isi.

Mu bakinnyi 32 bakina iri rushanwa, harimo 20 bari mu 1000 ba mbere ku Isi bahise binjira muri tombola, mu gihe abandi umunani bavuye mu majonjora yakinwe n’abakinnyi 27 barimo Ishimwe Claude, Manishimwe Emmanuel, Muhire Joshua na Ishimwe Raoul, ariko nta Munyarwanda wabashije gukomeza.

Nyuma y’iyo nzira yose, kuri uyu wa Kane habaye imikino ya 1/8 mu bakina umwe kuri umwe [Singles] n’iya ¼ mu bakina ari babiri ku bandi [Doubles].

Habanje iy’a’bakina ari umwe kuri umwe [Singles] ari na yo yanatanze abagombaga kwerekeza mu cyiciro cya ¼ bakina babiri ku bandi [Doubles]

Ibyavuye muri Singles uyu munsi: Umuhinde Athnarva Sharma, yatsinze 2-0 [6-4, 6-3] Dylan Salton. Umunya-Ukraine, Ursu Vardym atsinda 2-1 [6-2, 0-6, 6-3] Umuhinde, Devd S.D Prajwal.

Mu bakina singles, abandi bakinnye ni Umunya-Zimbabwe, Benjamin Lock watsinze Umunya-Misiri, Bassem Sobhy 2-0 [6-4, 6-2]. Hanyuma Umuhinde, Ishaque Egbal yatsinze 2-0 [6-1, 6-4] Umunya-Australia, Lawrence Bataljin.

Umunya-Zimbabwe, Benjamin Lock yatsinze Umunya-Misiri, Bassem Sobhy 2-0 [6-4, 6-2]. Umufaransa, Corentin Denolly yatsinze Umunya- Gibraltar, Mattias Southcombe 2-0 [6-3, 6-2].

Umunya-Amerika, Oliver Crawford, yatsinze Umuhinde, Sai Karteek Reddy 2-0 [6-2, 6-3]. Damien Wenger ukomoka mu Busuwisi, yatsinze Umuhinde, Raghav Jaisinghani 2-0 [6-0, 6-1]. Umuhinde, Rishab Agarwal yatsinze mugenzi we, Yash Yadav 2-0 [6-1, 6-1].

- Advertisement -

Mu bakina babiri ku bandi [Doubles] bageze muri ¼, Umurundi, Iradukunda Guy Orly afatanyije n’umunya-Ghana, Abraham Asaba batsinze 2-0 [6-3 7-6¹⁰] Abanya-Ukraine, Andriy Poritskyy & Ursu Vardym.

Umuhinde Rishab Agarwal afatanyije n’Umunya-Amerika, Nicholas Bybel, batsinze 2-0 [6-3, 6-2] Abahinde Tushar Madan & Atharva Sharma.

Abahinde, Siddhant Banthia & Ganta Sai Karteek Reddy, batsinze 2-0 Umutaliyani [Guelfo Baldovinetti] & Raghav Jaisinghani. Umufaransa, Corentin Denolly n’Umusuwisi, batsinze 2-0 [6-1, 6-1] Umunya-Misiri, Michael Bassem Sobhy n’Umuhinde, Rishi Reddy.

Ku munsi w’ejo, imikino izakomereza muri ½ ku bakinnyi babashije kurenga ¼, mu gihe icyumweru cya Mbere kizarangira tariki 10 Nzeri, bugacya tariki 11 hatangira icyumweru cya Kabiri cy’irushanwa kizarangira tariki 17 Nzeri 2023.

Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe, ahembwa ibihumbi 36$ n’amanota 25, mu gihe hari amafaranga buri mukinnyi abona mu cyiciro yagaragayemo kugeza ku wahereye muri 1/8 ubona amadolari 260$.

Iyi mikino iri kubera mu kigo cy’ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC-Kigali guhera saa tatu z’amanywa.

Amazina manini ni yo agihangana
Umuhinde, Atharva Sharma yongeye kwitwara neza
Umurundi, Iradukunda na Abraham Asaba ukomoka muri Ghana, bitwaye neza muri Doubles
Abakomeye ni bo bagihatana
Umunya-Amerika, Oliver yitwaye neza uyu munsi
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste aba yaje kwihera ijisho

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW