Tshisekedi arakataje mu gushinga imitwe izamubirandura

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo havutse umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Guverinoma witwa “Union des Forces Patriotiques du Congo” [ UFPC ]. Intego zawo, ni ukurwanya u Rwanda n’inyeshyamba za M23.

Uyu mutwe washingiwe muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru, abawugize barahiriye gufasha Tshisekedi kwivuna umwanzi.

Uru rubyiruko rwo muri Nyiragongo rubarirwa mu magana rwahawe imyitozo ya gisirikare y’igihe gito n’ingabo za Leta, FARDC.

Iyi UFPC igizwe n’insoresore z’imburamukoro zirirwaga zinywa urumogi n’inzoga yitwa Kasigisi muri za Karitsiye, ubu bakaba bahawe imbunda n’amasasu.

Mu mahame ya UFPC harimo kurwanya umutwe wa M23 n’ u Rwanda no gukora ibishoboka byose bakarengera ubusugire bwa RDC.

Nicolas Muhabura, Umuvugizi w’uyu mutwe yasobanuye ko nk’urubyiruko rwa Nyiragongo, basanze nta kindi bakora uretse kwegura imbunda kugira ngo barandure M23 yazengereje ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ku isonga ngo barifuza kwirukana umutwe wa M23 mu gace ka Kibumba kari mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Basabye Guverinoma ya RDC kubongera ibikoresho birimo imbunda n’amasasu kugira ngo batsinde uruhenu umwanzi bita “u Rwanda na M23”.

Nyuma y’akarasisi kakozwe mu itangizwa ry’uwo mutwe, abayobozi batandukanye babijeje ubufasha ndetse n’igisirikare cya Congo cyemera ko ntacyo bazababurana.

- Advertisement -

Perezida Tshisekedi akomeje gushinga imitwe yitwaje intwaro ngo barwanye umwanzi w’amahoro, aho avuga ko azengerejwe n’umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda.

Uyu mutwe witwaje intwaro washinzwe uje ukurikira irimo Wazalendo n’indi ikorana na Leta ikomeje kujujubya abaturage.

Abakurikirana hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bemeza ko iyi mitwe ikomeje gushingwa ku nyungu za Perezida Tshisekedi ko umunsi yavumbuye iturufu ye izamubirandura.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW