Umukozi wa SACCO afungiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Kamonyi: Sindayigaya Francois w’imyaka 40, ushinzwe icungamutungo rya SACCO, Dusizubukene Nyarubaka, iherereye mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burenganzira.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa 29 Kanama uyu mwaka, akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya no kudakurikiza ibipimo ngenderwaho.

Ibi bikorwa akaba yarabikoreraga mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyabwe mu mudugudu wa Gacaca.

Uyu Sindayigaya, RIB ivuga ko mu bihe bitandukanye yakoze ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya mu isambu ya Leta, ndetse ubuyobozi bw’Akarere bwamuhagarika akinangira.

Uyu mugabo afunzwe nyuma yaho RIB itangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije bwatangiye kuwa 18 Kamena 2023, butangiririye mu Karere ka Rusizi busozwa ku itariki 19 Kanama 2023 mu karere ka Kayonza.

Bwakorewe mu Mirenge 30 y’uturere twa  Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Muhanga, Kamonyi, Rubavu, Rutsiro, Nyabihu &Ngororero, Gatsibo na Kayonza.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka’’.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yagize ati: “Ubu bukangurambaga bwari bugamije guhugura no kumvisha abaturage ububi bwo kwangiza ibidukikije. Kandi buzakomeza mu Gihugu hose.”

RIB yibukije ko itazigera yihanganira ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burenganzira.

- Advertisement -

Dr Murangira yagize ati “RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi birimo umucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntaburenganzira kuko byangiza ibidukikije. Kwagiza ibidukikije bigira ingaruka kuri buri wese ndetse n’abazadukomokaho. Ni inshingano rero za buri muntu kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.”

Uwafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gacurabwenge  mugihe dosiye iri gutunganwa kugirango ishyikirizwe Ubushjinjacyaha.

Icyo amategeko ateganya

Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya gihanwa n’ingingo ya 54 y’itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Iyo hari ubihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi  y’amezi abiri  ariko kitarenze amezi atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 FRW ariko atarenze 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kudakurikiza ibipimo ngenderwaho gihanwa n’ingingo ya 55 y’itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Iyo iki cyaha cyateje ibikomere n’uburwayi ku muntu cyangwa byangije ibidukikije, umuntu ahabwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 FRW ariko atarenze 3,000,000 FRW.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW