Umunyamakuru wa Isango Star Radio & TV, Gakuba Félix Abdoul-Jabar uzwi nka Romalio yerekeje muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam biciye ku butumire bwa Visi Perezida wa Yanga SC ikunzwe na benshi muri iki gihugu.
Ni ubutumire yahawe nyuma y’umukino Yanga SC yatsindiye El-Merreikh kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-0, mu mukino w’ijonjora rya Kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League.
Kuri uyu mukino, Romalio uzwiho kuvuga indimi nyinshi kandi neza, ni we wari ufite inshingano zo kuvuga ibikorwa biranga umukino birimo kuvuga abakinnyi babanzamo, abasimbura, ibyavuye mu mukino n’ibindi [Stadium Announcer].
Nyuma y’uyu mukino, Visi Perezida wa Yanga SC, Arafat Hadji, yegereye uyu munyamakuru aramubaza ati ko numvise uvuga indimi nyinshi neza harimo n’Igiswayiri, uri umu-Tanzania?
Undi yamusubije ko ari Umunya-Rwanda kandi utarigeze unaba muri Tanzania, ariko amubwira ko yifuza kuzatemberera mu Mujyi wa Dar es Salaam umunsi umwe.
Uyu muyobozi yahise amusubiza ati “Ndagutumiye ku mukino wo kwishyura wa Yanga SC na El-Merreikh.”
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yahise asaba Romalio Pasiporo ye, maze ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023 amwoherereza itike y’indege yo mu myanya y’icyubahiro ya Rwandair [Business class], amubwira ko azamutembereza muri uyu Mujyi yahoze yifuza kuzatemberamo.
Ikirenze kuri ibyo, uyu munyamakuru ni we uzaba afite inshingano zo kuzatangaza ibijyanye n’umukino wo kwishyura uzahuza Yanga SC na El-Merreikh [Stadium Announcer] kuri Chamazi Complex.
Nk’uko itike y’indege y’uyu munyamakuru ibigaragaza, yahagurutse Saa tanu n’iminota 35 z’amanywa, aragera muri Tanzania Saa cyenda n’iminota itanu z’amanywa. Biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda tariki ya 2 Ukwakira.
- Advertisement -
Romalio ni umunyamakuru w’imikino ubimazemo igihe, ndetse uvuga indimo zirenze enye kandi neza. Zimwe mu zo avuga neza, harimo Ikinyarwanda. Igiswayiri, Igifaransa, Icyongereza, Ikigande n’Icyarabu.
Yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Voice of Africa, City Radio, Azam TV n’iyahoze ari Contact FM.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW