Umusore wari kumwe na bagenzi be yarohamye muri Nyabarongo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga hari umusore w’imyaka 19 wajyanye na bagenzi koga arohama mu mugezi wa Nyabarongo.

Amakuru Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahawe, yemeza ko Ndayisaba Ezéchiel w’imyaka 19 y’amavuko wari utuye  mu Kagari  ka Masangano,  Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga,  yajyanye  n’abandi basore babiri koga, bagenzi be babasha kuvamo we ararohama.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko bamenye iyo nkuru ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba bwije (ku wa Kane), batangira kumushakisha baramubura.

Kayitare avuga ko biyambaje inzego za Polisi zibishinzwe, zikaba kugeza ubu zitarabona umurambo wa Ndayisaba.

Ati: “Mu Murenge wa Nyabinoni hari haguye imvura nyinshi, yatumye Nyabarongo yuzura kandi Ndayisaba ntabwo yari azi koga.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabuvugaga ko izo nzego zikomeje akazi ko gushakisha umurambo w’uyu musore.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga.