Urukiko rwemeje ko Kabuga arekurwa by’agateganyo

Urukiko Mpuzamahanga rwa LONI rukorera i La Haye/Hague mu Buholande, rwanzuye ko rukomeje ingingo yo guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Félicien Kabuga, kandi ko azarekurwa by’agateganyo, rushyiraho ingingo z’uko bizakorwa.

Umwanzuro mushya w’uru rukiko watangajwe ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023, uvuga ingingo zinyuranye washingiyeho harimo raporo “y’inzobere zigenga yo kuwa 31 Kanama” ivuga ku buzima bwe.

Uru rukiko ruvuga ko izo nzobere zakomeje gushimangira aho zihagaze ko Kabuga “adafite ubushobozi bw’ingenzi bwatuma abasha kwitabira yumva neza ko ari mu rubanza” kandi ko “ubushobozi bwe mu mutwe butazamera neza kugera ku rwego yashobora kuburana”.

Muri Werurwe uyu mwaka uru rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi rwahagaritse urubanza rwe, muri Kamena rwanzura ko Kabuga w’imyaka 88 (hashingiwe ku nyandiko z’urukiko) adashobora gukomeza kuburanishwa, nyuma rwemeza ko azarekurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bukuriwe na Serge Brammertz bwajuririye uyu mwanzuro, kandi bwari bwarasabye ko habaho “gusura bihuriweho” aho Kabuga afungiye no kwirebera ubwabo iby’ubuzima bwe.

Umwanzuro mushya w’urukiko  mu nteko ikuriwe n’umucamanza Iain Bonomy wanze iki cyifuzo cy’ubushinjacyaha.

Urukiko rwategetse ko “muri icyo gihe cyo guhagarika iburanisha by’igihe kitazwi”, Kabuga azakomeza gufungwa muri gereza ya ONU, ategereje ko ibijyanye n’irekurwa rye by’agateganyo bikemurwa.

Uru rukiko rwavuze ko amagara ye azakomeza gukurikiranwa aho afungiye kandi indi raporo ku buzima bwa Kabuga itegerejwe mu minsi 180 uhereye igihe iheruka (31 Kanama 2023) yatangiwe, kandi izindi nama ku kibazo cye “zizakomeza buri minsi 120 kugeza arekuwe”.

Uru rukiko rwategetse ko uruhande rw’uregwa rufashwa kuvugana n’abategetsi b’urwego rubyemerewe ry’aho Kabuga yifuza kwerekeza narekurwa by’agateganyo.

- Advertisement -

Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko, yafatiwe i Paris mu Bufaransa mu mwaka wa 2020, akekwaho gutera inkunga Jensoide yakorewe Abatutsi, Kubiba urwango rwateye kwica Abatutsi, no guha imihoro Interamwe.

UMUSEKE.RW