Youssef Rharb ntari ku rutonde rw’abajya muri Libya

Ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza i Benghazi muri Libya kuri uyu wa Kabiri, habayemo impinduka kuri Youssef Rharb ukina mu gice cy’ubusatirizi.

Kuri uyu wa Kabiri Saa kumi z’amanywa, ni bwo ikipe ya Rayon Sports iza gufata urugendo ruyekerekeza mu gihugu cya Libya aho igiye gukina umukino w’irushanwa Nyafurika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwa yo, CAF Confedération Cup.

Iyi kipe irahaguruka abakinnyi 22 batarimo umwarabu, Youssef Rharb wagize imvune y’umugongo ubwo iyi kipe yakinaga na Kiyovu Sports mu mukino wa nyuma wa RNIT Saving Cup.

Youssef yavuye mu kibuga asimbuwe kubera ikibazo cy’umugongo yagize nanubu ukimubabaza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga uyu mukinnyi yakomeje kwitabwaho ngo abe yagaruka vuba ariko umugongo ukomeza kumubabaza ari yo mpamvu yatumye ataza kujyana na bagenzi be.

Mugisha François uzwi nka Master ukina hagati mu kibuga, ni we wahise asimbura uyu mwarabu.

Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri, inyure Adis-Ababa muri Éthiopie, ice i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya mu Mujyi wa Benghazi aho izakinira na Al Hilal Benghazi ku wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023 saa Mbiri z’i Kigali kuri Benina Martyrs Stadium.

Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale.

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul, Ganijuru Ishimwe Elie, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Nsabimana Aimable na Serumogo Ally.

- Advertisement -

Abakina hagati: Aruna Musa Madjaliwa, Ndekwe Bavakure Felix, Emmanuel Mvuyekure, Ngendahimana Eric, Mugisha Francois Master, Tuyisenge Arsène, Héritier Nzinga Luvumbu, Kalisa Rachid, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.

Ba rutahizamu: Eid Mugadam Abakar Mugadam, Charles Bbaale na Mussa Esenu.

Youssef Rharb ntajyana na bagenzi be muri Libya
Rayon Sports irahagurukana abakinnyi 22

Rutaremara Seleman/UMUSEKE.RW