Abakinnyi ntibafite aho kuba – Koukouras wa Kiyovu Sports

Umugereki, Petros Koukouras akaba n’umutoza wa Kiyovu Sports aratabariza abakinnyi be ko badafite aho kuba ko ndetse ikipe itagifite n’uburyo bwo gukora imyitozo.

Mu ijoro ra tariki ya 14 Ukwakira, ikipe y’Urucaca yakinaga na Marines FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa karindwi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Uyu mukino warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego bibiri kuri kimwe, ibitego bya Mugunga Yves na Kalumba Brian byatumye iyi kipe iza imbere ya Marines FC yatsindiwe na Mbonyumwami Thaiba.

Nyuma y’uwo mukino watumye Kiyovu Sports irara ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, umutoza wa Kiyovu Sports, Umugereki, Petros Koukouras, yaganiriye n’itangazamakuru maze agaruka ku buzima bugoye abakinnyi be bari kubamo muri ibi bihe iyi kipe yo Ku Mumena yabuze nyirayo.

Mu bibazo Koukouras yavuze byugarije iyi kipe yo ku Mumena, harimo iby’uko abakinnyi badafite aho kuba kuko badaheruka umushahara ndetse n’agahimbazamusyi.

Umutoza yagize ati “Mu ikipe hari ibibazo byinshi, abakinnyi ntibafite aho kuba, nti bafite imishahara y’ukwezi ndetse ntibaheruka n’uduhimbazamusyi, nk’ubu twatsinze kuri Gorilla FC ntabwo bari bagatanga.”

Uyu mutoza kandi mu kiniga kinshi, yavuze ko ikipe itagifite uburyo bwo kwitoza kuko mu mpera z’icyumweru itagikora imyitozo bijyanye no kubura ikibuga.

Bamwe mu abakunzi ba Kiyovu Sports, bavuga ko kuba iyi kipe yarabaye mbarubukeye, byaturutse ku bibazo byatumye Mvukiyehe Juvénal yamburwa ikipe nyuma y’uko ikuwe muri Kiyovu Sports Ltd igashyirwa muri Kiyovu Sports Association iyoborwa na Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général.

Umutoza wa Kiyovu Sports yatabarije abakinnyi be
Abakinnyi ba Kiyovu Sports ngo ntibagifite aho kuba

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

- Advertisement -