Abana bafite indwara ya autisme bafite ubushobozi nk’ubw’abandi

Abita ku bana barwaye indwara ya Autisme ituma abana bagira imyitwarire itandukanye n’abandi, bavuga ko bakwiye kwitabwaho bakareka gushyirwa mu kato, ahubwo bagafashwa kwiga kuko bafite ubwenge n’ubushobozi nk’ubw’abandi.

Indwara ya Autisme iravukanwa ikigaragaza umwana atangiye kugira amezi 8, kuko aba atagerageza kuvuga nk’uko bigenda ku bandi bana batayifite.

Abana bayifite imyitwarire ntiba isa, ariko ngo usanga bakora ibinyuranye n’ibyo abandi barimo, kuko aba atumva impamvu yabyo. Ngo hari n’igihe bagira kudindira mu bwenge bigasaba ko umwana yitabwaho by’umwihariko.

Bitewe n’umuco ndetse n’ubumenyi bucye hari abitiranya uburwayi bwa Autisme n’amarozi, imyitwarire idahwitse ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe.

Abana benshi bafite autisme mu Rwanda ntibajyanwa ku ishuri kandi benshi muri bo bahabwa akato aho batuye.

Evas Kyomugisha, Uwashinze akaba n’Umuyobozi w’ishuri rya Silvel Bells International School ryo mu Mujyi wa Kigali ryakira bamwe muri abo bana, yemeza ko uko babakurikirana bagenda bahinduka bakiga neza nk’abandi.

Avuga ko autisme atari icyorezo nk’uko bifatwa na bamwe mu baha akato abana bafite iyi ndwara bakabahisha mu nzu biyumvisha ko nta ejo heza bafite.

Kyomugisha avuga ko bafatanyije n’umuryango mpuzamahanga witwa Global Autism Project bateguye amahugurwa agenewe abakozi 30 bashinzwe kurinda no kurengera umwana ku rwego rw’Akarere.

Ni amahugurwa azafasha aba bakozi b’uturere ku manuka mu Midugudu maze abaturage bakamenya byimbitse indwara ya autisme n’ibimenyetso byayo, n’uko ababyeyi bafasha umwana ufite ubwo burwayi.

- Advertisement -

Ati ” Turimo guhugura aba kugira ngo bajye mu turere maze abaturage bamenye ko autisme atari icyorezo. Ufite ubu burwayi yitaweho neza atanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.”

Rachel Harmon, ushinzwe amahugurwa muri Global Autism Project ahamya ko amashuri nka Silver Bells ari ingenzi bidasanzwe mu kwigisha abana no guteza imbere umuryango mugari.

Ati ” Niyo mpamvu dukorana na Silver Bells mu guhugura abantu batandukanye kugira ngo akato gahabwa abafite autism gacike burundu.”

Diane Iradukunda, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe kwita ku mikurire, kurengera ndetse no guteza imbere umwana muri NCDA, avuga ko aya mahugurwa by’umwihariko azabafasha kumenya abana bafite ubu burwayi n’uko bafashwa.

Avuga ko u Rwanda rukomeje guteza imbere uburezi budaheza aho mu mashuri n’ibigo mbonezamikururire abana bafite ubumuga bitabwaho nk’abandi.

Iradukunda agaragaza ko bagihura n’imbogamizi zikomeye aho hari ababyeyi bafungirana abana mu nzu banga ko abaturanyi bamenya ko babyaye abana bafite ubumuga.

Ati ” Ntitwakwirengagiza ikibazo cy’imyumvire mu miryango kuko turacyafite abana bari mu rugo ababyeyi banga kubarekura, bavuga ngo ntawundi wamugumana no kwanga ko abo hanze babimenya.”

Mu Rwanda nta mibare igaragaza abana baba bafite uburwayi bwa autisme, uretse ko bagifashirizwa hamwe n’abandi bafite ubumuga butandukanye.

Itsinda ry’abagize Global Autism Project n’abo mu ishuri rya Silver Bells

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW