Abarwanyi bo muri Palestine batunguye Israel bayigabaho igitero gikomeye

Mu gitondo kare kuri uyu wa Gatandatu, ushobora kuzaba umunsi umwe mu mateka, abarwanyi bo muri Palestine binjiye muri Israel bagaba ibitero byaguyemo abagera kuri 40, abanda 740 barakomereka.

Aba barwanyi bavuze ko barashe roketi zirenga 2000 mu zigera ku 5000 bifuza kurasa kuri Israel.

Umutwe wa lslamic Jihad wavuze ko wafashe abasirikare benshi ba Israel.

Uwitwa Abu Hamza umuvugizi w’uyu mutwe kuri telegram yagize ati “Turemeza ko al-Quds Brigades ubu ishimira Imana, dufite abasirikare benshi ba Israel (Babita Zionists), ni imfungwa ziri mu maboko yacu.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko ubu igihugu kiri mu ntambara.

Amakuru avuga ko hari abarwanyi bo muri Palestine binjiye muri Israel kandi bafite intwaro.

Israel yahise igaba ibitero by’indege muri Gaza, agace kagenzurwa n’imitwe irimo Hamas, ibyo bitero bimaze guhitana abantu 200.

Leta zunze ubumwe za America zatangaje ko zizakora ibishoboka byose Israel ikabona uburyo bwo kwirinda.

Iran ku rundi ruhande yagaragaje ko ishyigikiye igitero cyakozwe kuri Israel.

- Advertisement -
Bivugwa ko hari abarwanyi binjiye muri Israel

UMUSEKE.RW