Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta barishyuza Miliyari 5frw

Abarimu 14000 bakosoye ibizami bya leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka ushize wa 2022-2023, barishyuza leta amafaraga agera kuri miliyari 5Frw.

Abavuganye na RBA, bavuga ko bategereje ko bahabwa amafaranga bakoreye bakosora ibizamini bya bya leta , amaso ahera mu kirere.

Umwe yagize ati” Nge nakosoye ubugenge(Physique), nishyuzaga ibihumbi 152Frw.Twasoje ikosora tariki ya 26 Kanama, nibwo twari twasoje.Ubwo turataha, kugeza uyu munsi nta butubwa turabona ku makonti yacu atubwira ko amafaranga yahageze.”

Undi nawe yagize ati “Bagombaga kumpa amafaranga ajya kugera hafi ibihumbi 290Frw ariko ntabwo ndayabona, ndacyategereje.Kuri jye, ibyo nateganyaga gukora ntabwo nabikoze. Ni ibikorwa byinshi byagiye bisubira inyuma kubera ko tutahembwe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri,NESA, Dr Bahati Bernard, avuga ko mu mashuri abanza bamaze kwishyura bityo ko n’abandi bakomeza kwihangana.

Ati “Abarimu bakosoye ibizamini bya leta  bisoza amashuri abanza bose bamaze kukabona(message) gusa haracyari n’abandi. Gusa igikorwa turimo cyo kubishyura kizanakomeza. Abatarayabona bagumya kwihanga kuko turabazirikana, nabo bazayibona mu minsi iri imbere.”

Amakuru avuga aba barimu amafaranga yabo azabanza kunyuzwa muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ikaba ari yo izayatanga.

Abarimu 2000 bakosoye ibizamini bya leta nibo bamaze kwishyura  miliyoni 912frw muri miliyari 5 yishyuzwa muri rusange.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -