Abarimu b’indashyikirwa barabyinira ku rukoma

Abarimu b’indashyikirwa mu Ntara n’umujyi wa Kigali bagenewe ishimwe rya Moto ifite agaciro ka miliyoni 1.8Frw kuri buri wese banahabwa mudasobwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, nibwo Umwalimu SACCO wahembye abarimu b’indashyikirwa mu gukoresha neza inguzanyo bahabwa, n’abarushije abandi mu kwizigamira binyuze muri Koperative yabo, mu gihugu hose.

Umwarimu watanze ubuhamya bwo kuba yariteje imbere mu Mujyi wa Kigali, ni Mukaremera Marie Rose, wahembwe moto. Yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, ko abikesha gukorana neza na Umwalimu SACCO.

Yagize ati: “Maze kubona igihembo nk’umwarimu, mbikesha inguzanyo y’Umwalimu SACCO. Nasabye inguzanyo nshaka kwiteza imbere nka mwarimu, numva ko nayabonaho kandi nkagira icyo nyakoresha. Ndabashimira ibyo Umwalimu SACCO adukorera, ubutaha hariya hari moto byaba byiza bahashyize imodoka”.

Yashimiye Leta yashyize amafaranga mu Umwalimu SACCO kugira ngo afashe abarimu kwiteza imbere.

Mu izina rya Minisitiri w’Uburezi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Igenzura ry’Amashuri NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko ashimishijwe no kwifatanya na Umwalimu SACCO.

Yavuze ko abahawe ibihembo n’uwatanze ubuhamya bwatanzwe bigaragaza ko ari urugero rw’ibishoboka ku byo Umwalimu SACCO ashobora kugeza ku barimu.

Ati: “Ni urugero rw’ibishoboka ku byo Umwalimu SACCO ishobora kugeza ku barimu. Sinzi niba ibyo Rose amaze kugeraho nk’umwarimu n’umushahara we byashoboka ko byakwemera unyuze mu yandi mabanki, biragoye, bishobora kuba byashoboka ariko biragoye”.

Mukaremera Marie Rose ahabwa andi mashimwe yagenewe

Yongeyo ati: “Umwalimu SACCO yaje rero gukora inshingano ikomeye cyane yo gutuma umwarimu abasha kugera ku nguzanyo akabasha kwiteza imbere. Hari benshi biteje imbere kubera Umwalimu SACCO”.

- Advertisement -

Yavuze kandi ko byaba byiza ubutaha indashyikirwa ihawe imodoka nk’uko byifujwe n’uwatanze ubuhamya bw’uko Umwalimu SACCO yamuteje imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje yavuze ko iyo koperative itazareka guteza imbere abarimu.

Ati: “Umuguzi wa serivisi za Koperative Umwalimu SACCO ni na we munyamuryango wayo by’umwihariko, kandi ni na we mushoramari, bityo SACCO yishimira cyane uruhare rw’abanyamuryango bayo bagira mu kuyiteza imbere. Ntizatezuka ku nshingano mu guhugura abanyamuryango bayo mu mishanga iciriritse ibafasha kwiteza imbere”.

Mu guhemba abarimu abahize abandi mu Turere twose batoranyijwemo indashyirwa zo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali hatangwa moto 5 aho buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 1.8Frw (Frw 1 887 310).

Hanatanzwe mudasobwa 63, imwe ifite agaciro ka Frw ibihumbi 460 n’ibikombe 30 kimwe gifite agaciro k’amafaranga 150 000 byo byagiye bigenerwa ibigo by’amashuri.

Abarimu b’indashyikirwa uretse abahawe moto abandi bahawe mudasobwa

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW