Abatabasha kubona ‘cotex’ bari mu mihango bashyizwe igorora

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda yerekanye ko muri miliyoni 13 zituye igihugu, Abanyarwandakazi ari 6.695.000 [51.5%]. Muri aba si buri wese wigondera 1000 Frw cyangwa 1200 Frw cya buri kwezi cya cotex, byumvikana ko ku mubyeyi ufite abakobwa batatu na we arimo bishobora kutamworohera.

Isuku y’imihango ni ikibazo ku bakobwa n’abagore batari bacye mu Rwanda badashobora kwigurira ibikoresho bizwi cyane nka “Cotex”, Kosmotive Rwanda yazanye uburyo bwo guca ukubiri n’icyo kibazo gitera benshi ipfunwe.

Kosmotive Rwanda ni ikigo gifite umwihariko wo gukora ibikoresho by’isuku y’imihango bihendutse kandi bimara igihe kirekire.

Ni “Cotex” ziri mu moko agera kuri atanu aho umugore cyangwa umukobwa ahitamo ubwoko yifuza kubera ubushobozi bwe maze akagubwa neza mu gihe cy’imihango.

Izi mpapuro z’isuku za Kosmo Pads ziri ku isoko hose uhereye ku mafaranga 2000Frw, 2500 Frw, 3000Frw na 6000Frw.

Izi Cotex zimara imyaka igera kuri ibiri zakoreshejwe neza kuko zimeswa kandi zikagumana ubuziranenge bwazo.

Mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha izi Cotex bwabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa ku wa 25 Ukwakira 2023, abagore n’abakobwa bagaragaje ko bashyizwe igorora.

Abijuru Leontine, yavuze ko yishimiye izi cotex kuko ubusanzwe yakoreshaga ibitambaro bisanzwe yagendaga amesa kuko atabashaga kubona ayo kugura cotex buri kwezi.

Ati “Nakoreshaga ibitambaro kuko ntari kubona amafaranga yo kugura ziriya zindi za buri kwezi. Ibyo nakoreshaga byari ibisanzwe, izi cotex ntabwo nari nzizi.”

- Advertisement -

Mugenzi we witwa, Nyirangaruye Sylvie, yavuze ko izo cotex zimeswa ari igisubizo kuko hari ubwo “ubona utunguwe ugakoresha ibitambaro, bikakubabura, kuko nta mafaranga yo kugura zimwe zikoreshwa rimwe, ariko aka kazajya kadufasha byihuse.”

Umuhanzi Senderi yashishikarije abakobwa n’abagore kugura izi cotex kuko usibye ubwiza bwazo uzikoresha abasha no kwizigamira amafaranga yakoreshaga buri kwezi.

Yagize ati ” Izi cotex zizanafasha abagore n’abakobwa kuko muri ibi bice harimo abataratera imbere cyane. Ayo yagombaga kugura izo cotex zindi azajya ayaguramo amavuta, imyambaro, n’utundi twibanze nkenerwa.”

Ikigo cya Kosmotive Rwanda kivuga ko igikorwa cyo kugeza izi Cotex hirya no mu gihugu kigamije “korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho.”

Babikoze mu buryo bwo gufasha umwana w’umukobwa kwiga neza, kuko iyo ayikoresha ntasiba ishuri mu gihe cye cy’ukwezi.

Babikoreye kandi kurinda ko umukobwa ajya kwikopesha iyo cotex ikoreshwa rimwe kandi nta bushobozi bwo kwishyura afite, ari nabyo bishobora guha urwaho abashobora kumugusha mu bishuko byamwicira ubuzima bamwizeza kuzimuha.

Iki kigo kivuga kandi ko izi cotex zizarushaho gufasha abagore n’abakobwa kuzigama amafaranga bakoreshaga buri kwezi bagura Cotex zo gukoresha mu isuku y’imihango.

Kosmotive Rwanda ntibagurisha abakobwa n’abagore ‘Cotex’ gusa ahubwo babanza bakanabaganiriza ku mibiri yabo, uburyo bwo kuzikoresha n’ibindi bireba ubuzima bw’imyororokere.

Izi cotex za Kosmotive Rwanda ziri hose mu gihugu ku mafaranga macye

Senderi yasusurukije abaturage ari nako asaba abagore n’abakobwa gukoresha Cotex nziza

Abagore n’abakobwa bavuga ko bashyizwe igorora
Umuhanzi Senderi yasabye abanya-Muhanga kwitabira gukoresha izi Cotex zimeswa

Ukoresha izi Cotex mu gihe cy’imihango agubwa neza

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW