Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa

Umuryango 1000 hills event ufatanyije n’Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR),yateguye igikorwa cyo gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’abafite umuga,Rwanda Disability inclusion Award).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023, yatangaje ko hazabaho gutanga ibihembo ku bantu bagira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa,ubuvugizi n’ubushakashatsi muri NUDOR, Twagirimana Eugene, yavuze ko mu gutegura iki gikorwa bishingiye kuri gahunda ya leta yo guteza imbere abanyarwanda bose, hatagize uhezwa.

Uyu avuga ko icyifuzo cyabo ari uko abafite ubumuga batahezwa muri gahunda zitandukanye.

Ati “Itegeko nshinga ry’igihugu rishimangira ko abanayrwanda bose bangana nta muntu wagakwiye kuba asigara inyuma.Kudasigara inyuma ntabwo byagombye biri ku magambo gusa,byagombye kuba bigaragara mu bikorwa.Niyo mpamvu n’igihugu cyacu gifite gahunda y’iterambere rirambye,NST1,ariko twumva hari icyiciro kindi kizatekerezwaho ariko iri hame ry’uko hari usigara inyuma rigenda rigaruka cyane,hakibandwa ku kijyanye no guhanga akazi no gukora akazi.”

Umuyobozi wa 1000 Hills Events yateguye iki gikorwa ,Nathan Offodox Ntaganzwa, avuga ko bagize iki gitekerezo bagamije guteza imbere ibikorwa by’abafite ubumuga no gukomeza kubashyigikira.

Ati “Twagize igitetekerezo ku bantu bafite ubumuga,kuko tujya dukora ibikorwa byinshi bitandukanye.Twabitekerejeho dusanga abantu bafite ubumuga twakwishimira ibikorwa byabo, kubatinyura no kureba uko muri sosiyete bafashwe.Niyo mpamvu twagize duti,dutangire dushimira bano bantu.

Akomeza agira ati “Kumva ko umuntu afite ubumuga, ntibivuze yuko adashoboye.Tukavuga tuti rero, kugira ngo habaheho ubwo bukangurambaga ni uko umuntu wese ufite ubumuga,ufite aho aho ahurira nawe, akwiye kumva ko ashoboye,adakwiye guhezwa mu ngeri zose zitanga akazi.”

Biteganyijwe ko hazashimirwa ibyiciro bitandukanye birimo ibijyanye n’uburezi ,ubuzima, amabanki, abantu babaye indashyikirwa, abakora mu bigo bya leta,imiryango itari iya leta,akarere  kagize uruhare mu guteza imbere abafite ubumuga.

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi hazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira abafite ubumuga, abazashimirwa bikazakorwa kuri 3 Ukuboza 2023 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga  wahariwe abantu bafite ubumuga.

Umuyobozi muri NUDOR ushinzwe guhuza ibikorwa,ubuvugizi n’ubushakashatsi avuga ko bagamije guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga
Umuyobozi Mukuru wa 1000Hills events yateguye iki gikorwa ivuga ko ifite intego yo gushyigikira abafite ubumuga.

USHOBORA GUTORA UNYUZE HANO

TUYISHMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW