Abatuye Umurenge urenzwa ingohe n’abashoramari hari icyo basaba

NYAMASHEKE: Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri barasaba abashoramari kuhageza imishinga yunnganira ubuhinzi n’ubworozi kuko bameze nk’abahejejwe mu bwigunge kubera kubura akazi.
Musanabera Louise utuye mu Kagari ka Ntango mu murenge wa Nyabitekeri avuga ko bifuza imishinga yabagoboka bakaba mu gisa n’icuraburindi n’ihezwa ku ifaranga.
Ati ” Natwe tukabona akazi kuko udakoze ubuhinzi cyangwa ubworozi ntakora ku ifaranga.”

Havugimana Jean Pierre nawe atuye muri uyu murenge wa Nyabitekeri.

 

Ati “Tugize amahirwe tukabona abashoramari baza kubaka amahoteri hano byatugirira akamaro, uwaza kuyubaka ntiyabikora  wenyine bisabako wa muturage ajya kuhakora akabona amafaranga”.

 

Ubuyobizi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangarije umuseke ko atari muri Nyabitekeri yonyine iri mu bwigunge itageramo abashoramari ngo ipfundo ry’ikibazo  ni ubucye bw’ibikorwa remezo biri mu  mirenge imwe n’imwe y’aka karere.

 

Muhayeyezu Joseph Desire umuyobozi w’agatenyo w’akarere ka Nyamasheke avuga ko hari n’indi mirenge ifite iki kibazo.

 

Ati “Iki kibazo turakizi si muri Nyabitekeri gusa hari n’indi mirenge iri mu bwigunge itageramo abashoramari kubera ikibazo cy’imihanda, abaturage bacu ni abakozi iyo ukoze isesengura ry’ubukene bwo muri aka karere usanga ahanini  bushamikiye ku bucye bw’ibikorwa remezo.”

- Advertisement -

 

Uyu muyobozi w’akarere w’agateganyo yakomeje avugako hari ikiri gukorwa kugirango umuhanda wa Nyabitekeri ukorwe ube nyabagendwa.

 

Ati”Icyo tubona nk’ubuyobozi bw’akarere dukeneye gushyiramo imbaraga n’ukureba ubushobozi buhari tunakora ubuvugizi ku nzego turebeko haboneka ubushobozi bwo gukora umuhanda wa nyabitekeri, turasaba abaturage kuba babyaza umusaruro ubuhinzi buhakorerwa bagendeye ku mwahirwe igihugu cyatanze”.

 

Urugero rw’imwe mu mirenge ubuyobizi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko iri mu bwigunge itageramo ibikorwa by’ishoramari kubera ubucye bw’ibikorwa remezo birimo imihanda ni Nyabitekeri ,Shangi na Rangiro.

 

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Nyamasheke