Abavandimwe Babiri bakurikiranyweho gutema urinda Pariki ya Nyungwe

Nyamasheke: Abasore babiri  bavukana, bo mu Karere ka Nyamasheke, batawe muri yombi bakurikiranyweho gutema umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe wabafashe bayahiramo ubwatsi bw’inka.

Abafashwe ni   Rukundo Félicien w’imyaka 31 na Kanyabashi Jean Claude wa 25, bo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro  Habimana Alfred, yabwiye ikinyamakuru  Imvaho Nshya ko  ibyo abakekwa babikoze ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023.

Gitifu Habimana avuga ko ubwo abo basore bombi bajyaga kwahira, basanzemo abakozi bane bashinzwe kurinda Pariki (Eco-Rangers).

Gitifu avuga ko umwe muri abo barinzi witwa Mujyenama Thomas yabafatiye mu cyuho bagashaka kwiruka .

Icyo gihe yamahamagaye bagenzi be ,bababaza impamvu binjiye mu cyanya gikomye kandi bibujijwe n’amategeko.

Umwe muri abo basore yashatse kwiruka maze Mujyenama ahita amusingira aramufata ngo adacika, ariko wa musore ahita amutema aranamukomeretsa.

Gitifu Habimana yagize ati: “Umwe muri abo basore yashatse kwiruka no kurwanya aba barinzi ba Pariki, Mujyenama aramufata ngo adacika, uwo musore wari ufite akuma bahiza ubwatsi kitwa Nanjoro akamutemesha ku kuguru kw’iburyo aramukomeretsa bikomeye, undi nubwo yaviriranaga amaraso  aramukomeza kugeza bagenzi be bamumufashije baramugumana.”

Yabawiye UMUSEKE ko ubwo Inzego z’umutekano zahageraga uwakomerekejwe yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora ngo yitabweho n’abaganga, abandi bashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kanjongo  kugira ngo bakurikiranwe.

- Advertisement -

Gitifu Habimana avuga ko ikibazo cy’abigabiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bakajya gutegamo inyamaswa, gucukuramo amabuye y’agaciro, kwahiramo ubwatsi bw’amatungo, guhakuramo ubuki, gutemamo ibiti n’ibindi  cyagabanyutse ugereranyije n’imyaka yashize,agasaba abaturage kwirinda kuvogera pariki.

Ati: “Dukangurira abaturage buri gihe uko duhuye, haba mu Nteko zabo n’izindi nama duhuriramo, kwirinda kuvogera iyi Pariki kuko bihanirwa n’amategeko kandi aho bitangiriye gushyirwamo imbaraga byari byagabanyutse cyane. Hari ibibakorerwa mu byavuye mu nyungu zayo, aho bubakirwa amashuri y’abana babo n’ibindi.”

Yongera kubasaba kubahiriza amabwiriza bahawe yo kwirinda kuyinjiramo rwihishwa kuko n’ushaka kuyisura hari inzira zemewe n’amategeko anyuramo.

Akarere ka Nyamasheke gafite Imirenge 7 ikora kuri iyi pariki, ari yo Rangiro, Cyato, Bushekeri, Karengera, Ruharambuga,Mahembe na Karambi.

UMUSEKE.RW