Amavubi yahinduye Uruganda ruzayambika

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, yabonye Uruganda rushya ruzayambika.

Ibi byatangajwe biciye ku rukuta rwa Twitter rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Bagize bati “Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ubuyobozi bwa Ferwafa bwasinye amasezerano y’ubufatanye n’Uruganda rwa MASITA ruzajya rutanga ibikoresho by’Igihugu mu byiciro bitandukanye.”

Uru ruganda, ruraza rusimbura urwa Errea rwatangiye kwambika Amavubi mu 2015 ubwo u Rwanda rwakiraga Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu, CHAN.

Perezida wa Ferwafa n’Umuyobozi wa Masita
Masita na Ferwafa byasinyanye amasezerano
Abayobozi ba Ferwafa bari bahari
Ferwafa yatangaje ko Masita igiye kujya yambika Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW