Amerika yinjiye mu ntambara ya Israël na Hamas

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye kohereza amato n’indege by’intambara hafi na Israë mu rwego rwo gufasha icyo  gihugu  kiri mu ntambara n’umutwe wa Hamas.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, intambara yaradutse hagati ya Israë n’abarwanyi ba Hamas baturutse muri Palestine bakagaba igitero gitunguranye bakica abaturage abandi bakabashimuta n’abasirikare.

Ni igikorwa cyarakaje Israel maze ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu nabwo buhita butangaza ko butangije intambara ku mugaragaro n’abarwanyi ba Hamas.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanzwe ari igihugu cy’inshuti z’akadasohoka n’igihugu cya Israë, ndetse n’umufatanyabikorwa wa yo mu by’intambara, yatangaje ko na yo igiye kwinjira mu ntambara ifatanyije n’iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo wa Amerika, Pentagon, Lloyd Austin, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye kohereza amato n’indege by’intambara hafi na Israel ku buryo igihe cyose byakwifashishwa mu kurengera Israë.

Ibyo bigitangazwa, umutwe wa Hamas na wo wahise usohora itangazo, uvuga ko ibiri kuba ari ubushotoranyi bwa Amerika ku baturage ba Palestine.

Hamas yanditse iti “Itangazo rivuga ko Amerika igiye guha Israë ubufasha bw’indege. Ibyo ni ukugira uruhare mu gushotora abaturage bacu.”

Kuva iyi mirwano yatangira, ibinyamakuru birimo BBC na Al Jazeera biratangaza ko imaze kugwamo abantu 1300 ku mpande zombi, ndetse Umujyi wa Gaza ukaba wahindutse umuyonga kubera ibisasu biri kuharaswa ubutitsa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ziteguye kohereza amato n’indege by’intambara muri Israël
Ibisasu bikomeje kwambukiranya ikirere cya Gaza

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW

- Advertisement -