Bugesera: Abagore bariheza iyo babuze igishoro

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera bavuga ko bagihura n’ubwigunge kubera kubura igishoro bituma badindira mu iterambere bikabatera ipfunwe mu bandi.
Aba bagore bavuga ko bishimira urwego umugore amaze kugeraho mu iterambere ry’Igihugu ari naho bahera basaba kwibukwa bakaba nk’abandi.
Abaganiriye n’UMUSEKE bo mu Kagari ka Batima bavuga ko abadafite igishoro ngo bajye mu bashibitsi bahora mu mibereho mibi.
Bavuga ko hari abagore bo mu cyaro bataritinyuka ndetse badafite n’ubushobozi bwo gushora imari mu mishinga ibateza imbere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije iterambere ry’umuryango.
Ababuze igishoro cyo gukora ubucuruzi bubinjiriza ngo bahora bateze amaboko abagabo bigatuma batagira ijambo mu rugo.
Uyu yagize ati“Umugore wo mu cyaro ahura n’urusobe rw’ibibazo harimo ubukene, ubumenyi bucyeya, imirimo itwara amasaha menshi n’amakimbirane ahora hagati y’abashakanye.”
Umwe muri aba bagore yavuze ko kutagira amikoro byagize ingaruka ku bana babo bagizweho ingaruka n’imirire mibi.
Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, umwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rweru yasabye bagenzi be guha uburenganzira abagore babo no kubafasha kubona igishoro.
Yagize ati ” Ndagira inama abagabo bagenzi banjye kumva ko abagore bashoboye kandi batewe inkunga mu bitekerezo byabasha kunganira sosiyete muri rusange bakumva ko iterambere ry’umugore ari inkingi ya mwamba ry’igihugu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Mugiraneza David yavuze ko iterambere ry’umugore wo mu cyaro rishingiye ku kwita ku mibereho y’umwana w’umukobwa uzavamo umugore w’ejo hazaza utekanye kandi ushoboye ndetse uteye imbere.
Yagize ati“Ba mutima w’urugo baremeye abana bagera kuri 17 bari mu mirire mibi bahawe indagara zizabafasha guhangana n’imirire mibi, icyo uyu munsi n’uko badakwiye kwifata nk’umuntu wo mu cyaro, kugira umuryango utekanye ni ipfundo ry’iterambere ry’umuryango.”
Muri Rweru ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro aho hatanzwe ibigega bifata amazi, inka, amashyiga ya canarumwe, imyenda y’ishuri n’ibindi.
Mu Kurwanya imirire mibi mu bana hatanzwe indagara ku miryango ifite abana bato ndetse abakobwa bigishijwe gukora ifumbire bahabwa impamyabumenyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushishikariza abagore kwishyira hamwe mu rwego rwo kugira ngo bafashwe kandi n’iterambere ryihute kuruta uko bafasha umuntu umwe.
Abigishijwe gutunganya ifumbire bahawe impamyabumenyi
Hatanzwe n’ibigege bifata amazi
Guha umugore igishoro ni uguteza imbere umuryango
Abaturage borojwe inka mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere
MURERWA DIANE 
UMUSEKE.RW i Bugesera