Bugesera FC yongeye guhagama APR FC

Mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ikipe ya Bugesera FC yaguye miswi na APR FC nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro, ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakunzi b’ikipe y’Ingabo, bari bagerageje kuza gushyigikira ikipe ya bo ariko batahanye agahinda.

Hakiri kare ku munota wa 17 gusa, Victor Mbaoma yari amaze kunyeganyeza inshundura ku gitego yatsindishije umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.

Gusa Mbere yo gutsindwa igitego, ikipe ya Bugesera FC yari yahushije igitego nyuma yo guhererekanya neza ariko kubona izamu biranga.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Bugesera FC yabona igitego cyo kwishyura.

Igice cya Kabiri, ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, yagarukanye imbaraga zitandukanye n’izo yagaragaje mu gice cya Mbere ndetse abakinnyi barimo Vincent Adams bagora cyane abo hagati ba APR FC.

Ikipe y’i Bugesera yatangiye guhererekanya neza, ariko bikanaterwa n’uko ikipe y’Ingabo yari yasubiye inyuma yagiye gucunga igitego cya yo kimwe.

Ku munota wa 88, ni bwo ibintu byahinduye isura ubwo Bugesera FC yabonaga igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tuyihimbaze Gilbert ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rwa APR FC maze Pavelh Ndzila ntiyamenya aho uciye.

- Advertisement -

Nyuma y’uko iminota 90 yari irangiye, umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itanu ariko na yo irangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Ibi byashimangiraga ko umutoza wa Bugesera FC, Eric Nshimiyimana akomeje kugora ikipe y’Ingabo kuko ubwo yari agitoza AS Kigali yagiye ayitsinda kenshi cyangwa bakanga.

APR FC yahise igira amanota 11 igumana umwanya wa Kabiri aho irushwa amanota abiri na Musanze FC, mu gihe Bugesera FC yahise yuzuza amanota arindwi.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Pavelh Ndzila, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Niyigena Clèment, Taddeo Lwanga, Nshimiyimana Yunussu, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain na Victor Mbaoma.

Bugesera FC XI: Habarurema Gahungu, Mukengele Christian, Muhoza Trésor, Isinginzwe Rodrigue, Stephen Bonny, Kaneza Augustin, Dukundane Patrick, Gakwaya Léonard, Vincent Adams, Tuyihimbaze Gilbert na Ani Elijah.

Indi mikino yabaye:

Gorilla FC 2-2 Gasogi United

Etincelles FC 0-3 Musanze FC (mpaga)

Mukura VS 1-0 Sunrise FC

Imikino iteganyijwe ejo:

Amagaju FC vs Kiyovu Sports (15h, Stade ya Huye)

Rayon Sports vs Étoile de l’Est (15h, Kigali Pelé Stadium)

Police FC vs Muhazi United (18h, Kigali Pelé Stadium)

Marines FC vs AS Kigali (15h, Stade Umuganda)

Abakinnyi 11 APR FC yabanjemo
Igitego cya Victor Mbaoma nticyari gihagije
Umukino wabereye ku itara

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW