Congo: Byasubiye irudubi, imitwe ya Wazalendu ihanganye na M23

Imirwano imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Congo, cyane muri Teritwari ya Masisi ikomeje guca ibintu hagati y’imitwe yitwaje intaro ishyigikiye Leta ya Congo, n’inyeshyamba za M23.

Mu masaha ya kare mu gitondo kuri uyu wa kane, imirwano ikomeye yabereye i Masisi.

Amakuru avuga ko abarwanyi bashyigikiye Leta, bitwa Wazalendo bigaruriye uduce twegereye ahitwa Nturo, i Kilolirwe, hafi y’imirima y’umuherwe Rujugiro.

Hari n’amakuru avuga ko Wazalendu baba bafashe umujyi wa Kitchanga.

Kuri Twitter, Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy NGOMA yemeje amakuru y’imirwano mishya, asaba umuryango mpuzamahanga kumenya ko Leta ya Congo n’imitwe iyishyigikiye, bishe inzira y’amahoro, bagatera Kitshanga na Kilolirwe.

Yavuze ko umutwe wa M23/ARC ugomba gutabara abaturage.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa na we kuri Twitter yavuze ko imitwe ishyigikiye leta ya Congo mu masaha ya saa munani z’igicuku yagabye ibitero, ikanafata umujyi wa Kitshanga wigeze gufatwa na M23 ikawuvamo iwuhaye ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EACRF.

Na we yavuze ko ku isaha ya saa kumi n’iminota 40 mu gitondo kare (4h40 a.m) iriya mitwe irimo na FDLR yateye ahitwa Kirolirwe.

Hashize iminsi umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwa Congo ututumba, Leta ya Congo ikaba yarahaye intwaro urubyiruko rwitwa Wazalendu ngo rube ari rwo rugaba ibitero kuri M23.

- Advertisement -

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inzu zatwitswe abazitwitse bakavuga ko zari zihishemo “Abatutsi”.

Hari amakuru avuga ko ingabo za EAC zikiri kugenzura Kitshanga ibivugwa ko Wazalendu bahafashe bikaba ari ibinyoma.

Wazalendu ngo bamaze kugenzura uduce twa Nturo, Busumba, Rugogwe na Kirumbu, imirwano ikaba ikomeza kubera ahitwa Kibarizo.

UMUSEKE.RW