Croix Rouge y’u Rwanda yihaye intego yo gutera ibiti miliyoni buri mwaka 

Nyanza: Croix rouge y’u Rwanda yavuze ko muri gahunda y’ubutabazi isanganywe igiye kongeramo no gutera ibiti bigera kuri miliyoni buri mwaka mu rwego rwo guhangana no gukumira ibiza bikunze kwibasira abaturage.

Ibi babivuze mu nama y’iminsi ibiri yabahuje  n’abafatanyabikorwa. Muri iyi nama Umuyobozi wa Croix rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise, yavuze ko mu butabazi bahaga abaturage bahuye n’ibiza, bagiye bashyiramo no kuremera abatishoboye, kubegereza amazi meza no kubigisha kwizigama amafaranga makeya bafite  n’ibindi bikorwa biteza imbere Imibereho myiza y’abaturage.

Mukandekezi avuga ko gutera ibiti bigera kuri miliyoni buri mwaka ari gahunda igomba kumara imyaka 5.

Ati: “Iyo habaye ibiza twihutira gutanga ubutabazi bw’ibanze burimo amabati, ibiringiti n’ibikoresho byo mu rugo, ubu twifuza ko dufatanya n’Inzego za Leta mu gukumira ibyo biza.”

Uyu Muyobozi avuga ko muri iyi myaka yose, bazabungabunga ibyo biti, kugeza abaturage babigize ibyabo kandi ko bizaterwa muri buri Karere kose ko mu Gihugu.

Minisitiri w’ibikorwa by’Ubutabazi Major Jenerali (RTD) Murasira Albert wari umushyitsi mukuru, avuga ko  gahunda Croix Rouge  ifite yo gutera ibiti bingana bityo, ije yiyongera ku zindi Leta yashyizeho yo kwimura abatuye mu manegeka ikabatuza ahantu heza hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Ntabwo twabuza ibiza kubaho, ariko twabikumira. Dukwiriye kwigisha n’abaturage bacu uburyo bwo gukumira ibiza mu myubakire, no mu bikorwa by’ubuhinzi bakora.”

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Major Jenerali (RTD) Murasira Albert ashimira gahunda yo gutera ibiti Croix rouge y’uRwanda yatangiye.

Avuga ko iyi nama igamije kwereka Croix rouge n’abafatanyabikorwa bayo, umurongo mugari Leta yashyizeho mu kurwanya, guhangana no gukumira ibiza no kubereka aho bagomba gushyira ingufu.

Ati: “Iyo ibiza byabaye tugomba gutabara vuba, ndetse tukitegurana n’ibyo dutabarana.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko  kubera kubungabunga ibiti bimaze guterwa, bashyizeho gahunda yo kurondereza ibicanwa bibanda ku bintu 3 by’ingenzi birimo guha abaturage amashyiga ya rondereza, no guha ibigo by’amashuri ndetse n’abaturage Gaz kugira ngo badakomeza kwangiza amashyamba by’umwihariko n’ibidukikije muri rusange.

Ati: “Mu bigo by’amashuri  bakoresha kimwe cya kabiri cy’ibicanwa bari basanzwe bakoresha mbere y’iyi gahunda.”

Mu Karere ka Nyanza ibi biganiro byabereyemo, ingo 72000 zimaze guhabwa Gaz n’amashyiga ya rondereza, Ubuyobozi bukavuga ko iyi mibare imaze kwiyongera kubera ko hari abaturage benshi bagiye babyigurira.

Biteganijwe ko abayobozi ba Croix rouge y’u Rwanda,  abakozi bayo ku rwego rw’Igihugu n’abafatanyabikorwa kuva mu bihugu by’Afrika bitandukanye bazatera ibiti ku munsi w’ejo bagasura n’Umudugudu w’icyitegererezo urimo agasozi ndatwa n’amatungo magufi Croix rouge y’uRwanda yegereje abo baturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari mu bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Croix rouge y’uRwanda mu nama y’iminsi 2.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.